Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri cyashyize hanze gahunda y’ingendo mu gusubira ku mashuri mu gihembwe cya gatatu

06/04/2024 15:28

Kuwa 5 Mata 2024 nibwo iki kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri cyashyize hanze iri tangazo rigaragaza uburyo abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubirira ku mashuri bigamo mu gutangira igihembwe cya gatatu ari cyo gisoza umwaka w’amashuri 2023/2024.

 

Nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’uburezi ivuga ko igihembwe cya gatatu cy’amashuri kigomba gutangira kuwa 15 Mata 2024 kikarangira kuwa 5 Nyakanga 2024 ,hagaragaye gahunda yo gusubira ku mashuri ko ari ku wa 15 Mata 2024 kugeza ku wa 18 Mata 2024 nk’uko bigaragara ku itangazo rikurikira.

Icyi kigo gisaba inzego z’ibanze gukurikirana icyi gikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri zikangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe,kikanasaba abayeyi kubahiriza iyi ngengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare ndetse bakabaha amafaranga y’urugendo azabagarura igihe bazaba basoje igihembwe bagarutse mu rugo.

 

Mu buryo bwo kworohereza abanyeshuri ingendo ngo batabura imodoka biteganyijwe ko abanyeshuri bo mu mujyi wa Kigali n’abandi banyura muri Kigali bagiye ku mashuri yabo bazajya bajya gufatira imodoka kuri stade ya Kigali Pele Stadium ndetse bakahagera mbere ya saa cyenda z’umugoroba kuko nyuma y’iyo saha stade izajya iba ifunze,abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwitegura neza kuzakira abanyeshuri bazaba baje gutangira igihembwe cya gatatu cy’amashuri 2023/2024.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

GICUMBI: Inyama ya zingaro yanize umusore ahita apfa

Next Story

KENYA: Abakoresha YouTube basoje amasomo ya ‘Made For You’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop