Kenya: Abagore babiri batawe muri yombi nyuma yo gusanganwa imbunda bari kuzicisha abagabo bazabahemukira

04/16/25 8:1 AM
1 min read

Abagore babiri bo muri Kenya batawe muri yombi , bashinjwa kwishyira kuri status zabo za Watsapp bafashe imbunda zo mu bwoko bwa ‘Pistoli’ bavuga ko bazica abagabo bazabahemukira ndetse bakaza no kuzisanganwa aho bari batuye.

Mu iperereza ryakozwe ku wa 15 Mata 2025, byagaragaye ko hari amafoto aba bagore babiri aribo; Sharon na Auma bashyize ku karubanda bafashe imbunda bakigamba kuzicisha abagabo.

Uwatanze amakuru yagize ati:”Gufungwa kwabo kwabaye nyuma y’aho Sharon yashyize kuri watsapp ye ifoto afashe imbunda ya ‘Pistoli’, avuga ko umugabo we uzibeshya akamuhemukira azahura n’akaga”.

Mu iperereza byaje kugaragara ko Sharon na Auma bari babifite muri gahunda bituma bose batabwa muri yombi.

Mu gusaka ibyumba by’aba bagore, basanzemo imbuga ya ‘Pistoli’ idafite magazine [ahabikwa amasasu’]. Polisi kandi yavuze ko yabonye ‘Purake’ ya Moto mu nzu yabo [KMGG 805M].

Polisi ati:”Kugeza ubu abo bombi bari mu maboko y’ubutabera kugira ngo harebwe aho byaba bihuriye n’ubwicanyi bashobora gukora”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop