Uko byagenze ngo Seif na Savio babure akazi muri Kenya

29/05/2024 19:00

Ibiganiro byari bigeze kure ndetse n’uwavuga ko byasaga n’ibyarangiye hagati ya Gor Mahia yo muri Kenya n’abakinnyi babiri b’Abanyarwanda ariko Niyonzima Seif na Nshuti Dominique Savio ntiyaba abeshye gusa byaje gupfa ku munota wa nyuma ubwo umutoza wabifuzaga yari amaze gutandukana n’iyi kipe.

Niyonzima Seif usoje amasezerano muri Kiyovu na Nshuti Dominique Savio usoje amasezerano muri Police FC bagomba kwerekeza muri Gor Mahia umwaka utaha w’imikino nyuma y’aho bifujwe n’umutoza Jonathan Mckinstry.

Uyu mugabo ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru watoje Amavubi akayageza muri ¼ cha CHA 2016 yabereye mu Rwanda yari yagiranye ibiganiro n’aba bakinnyi bisa n’ibyarangiye igisigaye ari uko bajya gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

Ibyabo byaje kwanga ubwo Jonathan McKinstry yari amaze kwegukana Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere agahita yerekeza muri Gambia ahawe akazi nk’Umutoza Mukuru.

Iyo bikunda bari kuba basanzeyo abakinnyi babiri bw’Abanyarwanda; Emery Bayisenge na Sibomana Papi nk’uko Isimbi babitangaje.

Advertising

Previous Story

KENYA: Abagabo barwaniye umugore birangira umwe yishe mugenzi we

Next Story

Menya abakinnyi 5 ba filime batunze akayabo ka mafaranga ku rusha abandi ku Isi

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop