Advertising

Kenny Sol bwa mbere kuva yatangira umuziki yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival

23/08/2024 02:41

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye Kenny Sol haba mu kuririmba neza no gukorana n’abantu bakomeye yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu bitaramo bizazenguruka igihugu bizwi nka Iwacu Muzika Festival.

 

Mu mbamutima nyinshi Kenny Sol yavuze ko yishimiye kuba azagaragara muri ibi bitaramo kandi yiteguye kuzereka abafana be bazitabira Iwacu Muzika Festival nk’uko asanzwe abikora neza mu bindi bitaramo kandi agiye kwegera abafana be nanone kuko hari haciyeho igihe ntabitaramo ajyamo bisanga abafana kandi akomeza avuga ko anabyikundira usibye kuba ari akazi bisanzwe.

MTN ni yo muterankunga mukuru w’iri serukiramuco ryiswe MTN Iwacu Muzika Festival
Ibi bitaramo bizatangira taliki ya 31/08/2024 biterwa inkunga n’ikigo cy’itumanaho MTN biteganyijwe ko bizazenguruka hirya no hino mu gihugu mu turere umunani ariko hatari mu mujyi wa kigali, uretse Kandi Kenny Sol harimo n’abandi bahanzi nka:
Bruce Melody

 

Bwiza

Ruti Joel

Chriss Eazy

Bushali

Danny Nanone

Screenshot

 

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Kidumu Kibido yasubije ku bibajije impamvu yaje mu Rwanda wenyine nta manager cyangwa abamurinda

Next Story

Urwibutso rwa Kim Kardashian kuri Kris Humphries babanye iminsi 72 gusa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop