Kazungu Denis wiyemerera ko yishe abantu 14 mu buryo bw’agashinyaguro, agiye gusubira mu Rukiko

24/10/2023 19:24

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro , agiye gusubira mu Rukiko kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

 

Kazungu kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Mageragere aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30  y’agateganyo ku wa 21 Nzeri 2023.Mu gihe habura iminsi ibiri ngo ukwezi gushire Ubushinjacyaha bwamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rusaba ko Kazungu Denis yakongererwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo.

 

 

Amakuru igihe dukesha iyi nkuru ifite, ni uko Urukiko rutaratanga itariki nshya iyi ngingo nshya izaburanirwaho.Ubusanzwe itegeko rigenda imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha , rigaragaza ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo,  kimara iminsi 30 habariwemo umunsi cyafatiweho.Iyo iyo minsi irangiye gishobora kongerwaho indi mirongo itatu bigakomeza gutyo.

 

 

Kongera icyo gihe bigomba gutangirwa ibisobanuro by’icyakozwe mu minsi 30 ya mbere bijyanye n’iperereza n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa.Icyakora kubyaha byoroheje , iyo igihe cy’iminsi mirongo itatu kirangiye , ntishobora kongerwa . Kubyaha bikomeye iyi minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atatu umuntu afunzwe na nyuma y’amezi atandatu kubyaha by’ubugome.

 

 

Iyo igihe kirangiye Dosiye idashyikirijwe urukiko , ufunzwe by’agateganyo ararekurwa agakurikiranwa arihanze.Ubwo hafatwaga icyemezo cyo gufunga Kazungu Denis by’agateganyo, Umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Kazungu akekwaho ibyaha icumi birimo kwica umuntu biturutse kubushake , Iyicarubozo,gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,  Guhisha umurambo w’undi muntu,  gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

 

 

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa. Mu iperereza ry’ibanze bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

 

 

Kurundi ruhande kandi ubwo Kazungu yabazwaga kucyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14  barimo ab’Igitsina gore 13 n’umuhungu umwe.Ubwo yari imbre y’urukiko , Kazungu Denis yavuze ko abo bakobwa yabishe kubera ko nawe bamwanduje Virus Itera Sida.

 

Isoko: IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Ubunyobwa ni bwiza ku mugabo kuburya mbere yo kuryama ! Dore ibyo ukwiye kurya mbere yo kuryama

Next Story

No muri Kenya ibiciro byatumbagiye ! Amafunguro arimo kugaburirwa abanyeshuri bo muri Kenyetta University akomeje kuvugisha benshi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop