No muri Kenya ibiciro byatumbagiye ! Amafunguro arimo kugaburirwa abanyeshuri bo muri Kenyetta University akomeje kuvugisha benshi

24/10/2023 20:22

Amafunguro agizwe na Kawunga n’amagufa y’inyaka nibyo birimo kugaburirwa abanyeshuri biga muri Kaminuza mu gihugu cya Kenya.

 

 

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Pulse, cyifashishije amafoto y’aya mafunguro kigaragaza ko ibiciro ku masoko ya Kenya byazamutse bityo abanyeshuri bagaburiwe iri funguro kugira ngo nabo barye kugasosi.

 

Aya mafoto akomeje gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga twe tukaba tuyakesha Pulse.co.ke, ngo arimo kwitirirwa abanyeshuri bo muri Kenyatta University arinabo bafashe iyambere yo kuyasangiza abantu nyuma yo kurengwa nayo.

 

 

Iki kinyamakuru cyagize ati:”Nubwo ibiciro byazamutse , kaminuza zirimo gukora iyo bwabaga kugira ngo abanyeshuri barye kukaboga, nubwo abanyeshuri bemeza ko ari amagufa gusa”.Nk’uko bigaragara kurupapuro , ngo kawunga n’imifuka y’inyama biri kugura ama Sh100.Aya mashusho akwirakwiye nyuma yo kuzamuka kw’ibiciro.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza ya Kenyatta , bavuga ko bakomeje guhendwa n’amafunguro aho batanga Sh20 sasita.Mu duce tw’icyaro muri Tanzania ngo kawunga niyo igezweho ndetse niyo iri kwigonderwa na buri wese.

Advertising

Previous Story

Kazungu Denis wiyemerera ko yishe abantu 14 mu buryo bw’agashinyaguro, agiye gusubira mu Rukiko

Next Story

Ibyo utabwiwe ku kibatsi cy’urukundo kiri hagati y’umuhanzi Chris Eazy na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop