Ubunyobwa ni bwiza ku mugabo kuburya mbere yo kuryama ! Dore ibyo ukwiye kurya mbere yo kuryama

24/10/2023 19:20

Mu ijoro abantu benshi ntibajya bita kubyo barya cyangwa kubyo bagiye kurya, inzobere zivuga ko umuntu yagakwiye kwita ku ifunguro rya nijoro kuko Kenshi niryo rigira akamaro ku mubiri w’umuntu cyane ko abirya agahita aryama hanyuma umubiri nawo ugakora ibyo kurobanuramo intungamubiri utuje. Ni ngombwa ko rere ukwiye guhitamo ibyo urya mu gihe ugiye kuryama.

 

 

 

Ushobora kuba warabyumvushe ariko burya ubunyobwa ni bimwe mu bintu ukwiye kurya cyane Atari ukuvuga ngo ni mu masaho yo kuryama gusa cyane ku gitsina gabo. Inzobere zivuga ko Kandi ubunyobwa bugira akamaro kanini cyane ku gitsina gabo mu kongera inanga ngabo ndetse no kongera ubushobozi bwazo.

 

 

 

Ni ngombwa rero ko umugabo amasaha cyane ayo ku mugoroba cya gihe aba atuje yitegura kuryama ni ngombwa ko Arya ubunyobwa. Usibye kuba bwongera inanga ngabo ahubwo ubunyobwa bwifitemo intungamubiri nyinshi ndetse na vitamin nyinshi, si umugabo rero ukwiye kuburya ahubwo ni bwiza no ku gitsina gore nacyo bigira ingaruka nziza ku mubiri wabo.

 

 

 

Ikindi mu ijoro mu gihe witegura kuryama ni ngombwa ko ku mafunguro yawe hataburaho umuneke, ni byiza mu ijoro gufata umuneke ukawurya kuko ugirira umubiri wawe akamaro. Umuneke ubusanzwe ugira intungamubiri ya Vitamin B, ndetse uretse ibyo imineke izwiho gutunganya mu nda kuko akenshi iyo umuntu aribwa adaheruka ku bwiherero ategekwa na muganga kurya imineke myinshi kugira ngo aze kumera neza mu nda ananye ku bwiherero.

 

 

 

Caroti nazo ni nziza ku mubiri wawe cyane kuzirya mu mafunguro yawe yo ku mugoroba kuko bigira akamaro kanini mu gihe uryamye izo caroti zikomeza kwivanamo intungamubiri. Sibyo gusa kandi kurya cyangwa kunywa tangawizi ni byiza ku mubiri wawe bikaba akarusho kubikora mu masaha ya ku mugoroba utuje n’ibyiza nabyo ku mubiri wawe.

 

 

 

Gerageza mu masaha yo ku mugoroba ufate imbuto cyane izigira intungamubiri kuko umubiri wawe ukora neza mu masaha yijoro cyane ko uba ufite gukora byose utuje cyane ko wowe uba usinziriye.

 

 

 

Source: Healthline

Advertising

Previous Story

Ese waruzi ko kurira bifasha umwana ukivuka guhumeka, bigira akamaro ku mubiri wawe ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Kazungu Denis wiyemerera ko yishe abantu 14 mu buryo bw’agashinyaguro, agiye gusubira mu Rukiko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop