Sunday, April 28
Shadow

Kayonza: ‘Living Channel Services ’ batangije ishuri ry’ubudozi ryigisha abagore bafite abana bafite ubumuga – AMAFOTO

Mu Karere ka Kayonza hatangijwe ishuri ryigisha kudoda abagore bafite abana bafite ubumuga ndetse n’abandi babyifuza by’umwihariko abaturuka muri aka Karere.Ni umushinga wabanjirijwe n’urugendo rwakozwe na Esther Gasangwa Umuyobozi wa ‘Living Channel Services’ n’umugabo we Luckyson Gasangwa batuye muri Canada na bamwe mu baterankunga b’uyu muryango , aho muri Mutarama 2024 basangiye n’abana barenga 30 babana n’ubumugaba bwo mu mutwe no mu ngingo basanzwe bafasha muri aka Karere.

 

Muri uru rugendo  Esther Gasangwa washinze uyu muryango udaharanira inyungu,  n’umugabo we Luckyson Gasangwa bajyanye na bamwe mu batera nkunga b’umuryango baba muri Canada aribo; Julia Diemert na Kim Diermert nabo bagirana ibihe byiza n’abo bana ndetse n’ababyeyi babo dore ko Esther Gasangwa n’umugabo n’abo bafatanyabikorwa bagize igihe cyo gusangira ubunani nabo bakanaganira n’imiryango yabo bishimira ibyo uyu muryango umaze kugeraho by’umwihariko muri 2023.

Mu by’ingenzi byakozwe mu mwaka wa 2023 harimo; Kugurira Ubwisungane mu kwivuza [Mituel de Sante] abana n’imiryango yabo ndetse n’abo bavukana, Kugurira amata  abana bari mu mirire mibi ubu bakaba bishimira ko bamaze kuva mu mirire mibi bameze neza, kwishimira ko ingurube n’inkoko uyu muryango udaharanira inyungu ‘Living Channel’ wabahaye babibyaje umusaruro bakaba bashobora gutunga abana babo bivuye mu matungo magufi bahawe n’ibindi bitandukanye ‘Living Channel Services’ ibafasha.

Esther Gasangwa n’umugabo we Gasangwa Elijah Luckyson

Umwe mu bafashwa yatangaje ko yishimiye imibereho abayemo aho amatungo yahawe ya yabyaje umusaruro mu buryo budasanzwe , bikaba bimutunze we n’umuryango we.Uyu mubyeyi ufite umwana witwa Mugisha yagize ati:”Ndashimira cyane ‘Living Channel Services’ kuko ingurube bampaye yagize umusaruro ikororoka tukagurisha ho nkaguramo inka nziza ihwanye n’ibihumbi 700,000 RWF.Ubu mfite inka yo gukamira umuryango ndetse n’ingurube ikomeje kuzana umusaruro mu rugo rwanjye”.

Undi mubyeyi nawe yemeje ko yabashije kugurisha kubana b’ingurube yahawe aguramo imbuto zo gutera  ubu akaba yeza ibishyimbo  , inyanya n’indi myaka akagurisha akabona ayo atungisha umuryango we ndetse n’abana be bakaba barya neza ntakibazo bafite.

LIVING CHANNEL YASHINZE ISHURI RYIGISHA ABAGORE BAFITE ABANA BAFITE UBUMUGA KUDODA.

Nyuma yo kwishimira imibereho aba baturage bafashwa na ‘Living Channel Services’  babayemo, abaterankunga b’uyu muryango , mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama tariki 19 , 2024  bahisemo gushinga ishuri ryigisha kudoda abagore bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe no mu ngingo kugira ngo bakomeze kuzamura imibereho yabo baza gusurwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza tariki 03 Gashyantare 2024 ari nabwo ishuri ryatangiye gukora ku mugaragaro.Iri shuri ryiswe ‘Living Channel Of Hope Coperative’.Ni ishuri rizajya  rifasha n’abandi bagore bifuza kwiga uwo mwuga hamijwe kubafasha gutunga imiryango yabo.

Esther Gasangwa asanga ari umusanzu ukomeye batanze kuri aba babyeyi abizeza ko bazakomeza kubafasha kugira ngo imibereho yabo n’abana babo ikomeze yaguke.Yagize ati:”Twishimiye ibi tumaze kugeraho mu Karere ka Kayonza kandi nk’uko aba babyeyi babyifuza tuzakomeza kubafasha kugeza igihe bazamanyera kudoda neza.Iyi Koperative, tuzakomeza kuyifasha nanyuma y’uko barangije kwiga , tubafashe no gushaka akazi kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibyo bize”.

Ubusanzwe uyu muryango witwa ‘Living Channel Services’ watangijwe na Esther Gasangwa n’umugabo we Luckyson Gasangwa Elijah bombi batuye muri Canada kugeza ubu.Uyu muryango watangiye gukora muri 2017 ukorera mu Karere ka Kayonza aho ufasha abana babana n’ubumuga kubona iby’ibanze, ugafasha ababyeyi babo kubona ubushobozi bwo gutunga abana babo. ‘Living Channel Services’ kandi ikorera mu Mirenge 3 by’umwihariko ariyo; Mukarange , Gahingi na Kabarondo, ugafasha abana bagera kuri 30 n’ababyeyi babo.

Biyemeje kubyaza umusaruro ishuri bubakiwe

Habayeho umusangiro mu byishimo byinshi