Advertising

Lolilo yakoze mu nganzo yigana abana bato – VIDEO

02/13/24 10:1 AM

Umuhanzi Lolilo wamamaye mu myaka yatambutse , yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Forever’ irimo imbyino zigezweho.

 

Iyi ndirimbo Lolilo yashyize hanze akayita ‘Forever’ yayikoze mu njyana ya ‘Amapiano’ ikaba ari indirimbo irimo imbyino zigezweho zirigukoreshwa n’abahanzi batandukanye by’umwihariko abakiri bato. Forever ya Lolilo Simba, yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 akaba ari indirimbo y’urukundo aho aririmba asaba umukobwa gukomeza kumukunda akamuha urukundo bagakundana iteka ryose.

 

Lolilo Simba, aririmba ati:”Ndagukunda nibwo zaba ari inzozi , waba unyanga cyangwa unkunda ntabyo nabanzi izo ngorane zituma bambona nk’umusazi , kukwitaho nabifashe nk’akazi”.Akomeza yemerera uyu mukobwa ko naramuka amukunze nawe azamukunda kugeza apfuye.Akavuga ko bombi bazabana iteka ari naho iyi ndirimbo ishingiye.

 

Lolilo ni icyamamare mu gihugu cy’u Burundi, ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki ahambere.Uyu muhanzi yafashijwe n’abarimo AMIR Pro wakoze iyi ndirimbo, ikayoborwa na Pros uri kuzamuka neza muri iki gihugu cy’u Burundi.

Lolilo yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ; Lewa,  ejo,Pole Pole na Talk Talk.Ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ; Bime Amatwi,Wivu………

Previous Story

Kayonza: ‘Living Channel Services ’ batangije ishuri ry’ubudozi ryigisha abagore bafite abana bafite ubumuga – AMAFOTO

Next Story

Shaddyboo agiye guha impano abakundana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop