Rubavu: Umusore wari umaze icyumweru arongoreye mu nzu ya se yanyoye Tiyoda arapfa

13/02/2024 08:04

Ngirimana Adolphe wari umaze icyumweru kimwe azaniye umugore munzu ya se  yanyoye Tiyoda ahita apfa nyuma yo guhabwa isambu itangana niyo yifuzaga.Ibi byabereye mu Murenge wa Mudenge , Akagari ka Bihungwe , Umudugudu wa Bihungwe  mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2024.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende Mulindangabo Eric yatangarije Rwanda News24 dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari amaze icyumweru kimwe arongoreye mu nzu ya se.Yagize ati:”Yari amaze icyumweru kimwe arongoreye mu nzu ya se,bivuze ko inzu bayibagamo ari abagabo babiri, gusa murukerera Umugore wa Ngirimana yazindutse ajya guceba ibirayi , barumuna ba Ngirimana batangira gutabaza abaturanyi ko amaze kunywa Tiyoda ari gutaka kubabara munda”.

 

Yakomeje agira ati:”Baratabaye bamwihutana mu kigo Nderabuzima cya Mudende ariko apfa akihagera abaganga bataramwakira”.Ubwo iyi nkuru yakorwaga , Nyakwigendera yarimo gushyingurwa nyuma yo kumuvana mu kigo Nderabuzima.Uyu muyobozi yaboneye gusaba abaturage kwirinda icyaricyo cyose cyatuma umuntu yiyambura ubuzima ahubwo ko yagaragariza Ubuyobozi  ibibazo afite bigashakirwa umuti bigakemuka mu buryo bwiza.

 

 

Advertising

Previous Story

Taylor Swift yajyanye ababyeyi be mu kabyiniro abereka umukunzi we mushya

Next Story

Kayonza: ‘Living Channel Services ’ batangije ishuri ry’ubudozi ryigisha abagore bafite abana bafite ubumuga – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop