Kawunga yabaye imari ! Kawunga yabuze igiciro cy’ifu gikomeza kwiyongera

09/06/2023 19:00

Abacuruzi ba za restaurant muri Kenya bakomeje guhangayikishwa nizamuka rikabije ry’ibiciro by’ifu y’ibigori cyangwa kawunga dore ko ngo abo bacuruzi bagaburiri ibihumbi byinshi by’aba bya Kenya.

 

Mu gace ka Homa Bay abacuruzi ibiryo bakomeje kuvuga ko kuzamuka kwibiciri by’ifu bikomeje guhombya ubucuruzi bwabo.

 

Bakomeje kuvuga ko amafaranga yose bacuruje mubyo bakora yose akomeje gushirira mu kugura ifu gusa mbese nta nyungo bariko barabona.

 

Bamwe muri bo bashyizeho ingamba nshya kugira ngo barengere ubucuruzi bwabo budahomba.

 

Risper Nyamweya Ucururiza ibiryo mu gace ka Homa Bay yavuze ko mu ngamba yafashe harimo no kuba atazongera gutanga ugali sosa cyangwa se kongeza akawunga, bikaba aribyo abakiriya be bamukundiraga cyane.

 

Yanavuze ko kandi yagabanyije ingano yubugali yahaga abakiriya be mu buryo bwo kugira ngo abone inyungu mu bucuruzi bwe.

 

Gusa izo ngamba uyu mugore Nyamweya yashyizeho ntizafashwe neza n’abamwe mu bakiriya be cyane ko bamwe batumva neza ibibazo by’ubukungu igihugu kiriko kirahura nabwo.

 

Yongeyeho ko kandi abatari kubyumva neza ari abagabo cyane ngo ko batazi ko ifu iri guhenda cyane mu isoko.

 

Onyango we ngo agerageza gukata imishahara ahemba abakozi be kugira ngo abone ayo aguramo ifu.

 

Yakomeje avuga ko ibimara amafaranga ari ifu y’ibigori cyane. Ndetse ko igiciro ifu yaguraga mu mezi 6 ashize ubu icyo giciro kikubye kabiri.

 

Abacuruzi ndetse n’abaturage bakomeje guhangayikishwa nizamuka rikabije ry’ibiciro cyane ko ngo aho kujya hasi bikomeza bizamuka.

 

 

Source: nation.africa

 

Advertising

Previous Story

Umugabo wafunzwe imyaka 68 yagize isomo ry’ubuzima yigisha

Next Story

Drake wigeze kuvugwaho gukurikira ikimero cya Yolo The Queen, yahishuye inkumi yihebeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop