Drake wigeze kuvugwaho gukurikira ikimero cya Yolo The Queen, yahishuye inkumi yihebeye

09/06/2023 19:53

Drake wigeze kuvugwaho gukurikira ikimero cya Yolo The Queen ndetse bakajya banavugana gahunda byagaragaraga ko ziganisha ku rukundo, yahishuye ko yihebeye inkumi yitwa Lilah.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, umuraperi Drake uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yahishuye ko yihebeye iyi nkumi yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.

Mu magambo ye, Drake yagize ati “ Komeza urambe mukobwa bigoye kwigana, ni wowe nkomoraho inganzo nshuti yanjye y’amagara ukaba uwo twashakanye nishimira wowe mutima wanjye! Isabukuru nziza.”

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko uyu mukobwa Drake anaherutse kumuririmba mu ndirimbo ‘Who told you’ aherutse gukorana na J Hus, kikemeza ko urukundo rwabo rumaze iminsi.

Mu minsi yashize Yolo The Queen yakunze kugaragaza ko ari gukurikirwa na Drake ndetse inshuro nyinshi akagaragaza ubutumwa bandikirana buganisha ku rukundo.

Advertising

Previous Story

Kawunga yabaye imari ! Kawunga yabuze igiciro cy’ifu gikomeza kwiyongera

Next Story

Dore amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro n’uburyo wabikoresha ukivura iki kibazo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop