Advertising

Umugabo wafunzwe imyaka 68 yagize isomo ry’ubuzima yigisha

06/09/23 18:1 PM

Joseph Ligon wafunzwe imyaka 68, akaba yarafunzwe mu mwaka 1953 akaba yarafunguwe muri 2021, yagize icyo yigisha abantu.

 

Uyu mugabo Ligon akaba ari nawe mugabo wafunzwe igihe kinini muri America. Inkururu yuyu mugabo yigisha byinshi nko kwitonda mu bikorwa bya buri munsi dukora.

 

Uyu Musaza yafunzwe afite imyaka 15, ubwo we na mugenzi we ku ishuri bari banyoye inzoga bagakora ikosa ari naryo ryaje kubangiriza ubuzima burundu. Harimo kuba baribye ndetse bagakomeretsa abantu 8 aho babiri muri bo baje gupfa arinabyo byaje gutuma uyu Ligon afungwa.

 

Muri 2017 nibwo uyu mugabo yaje kubwirwa ko agiye gusohoka muri gereza gusa uyu mugabo yaje kubyanga ko atava muri gereza ngo kuko we yabonaga ari igeno rye kuguma ubuzima bwe muri gereza cyane ko yari amazemo imyaka itari micye.

 

Gusa umuburanira mu mategeko yakomeje kurwana no kureba ko uyu mugabo yasohoka muri gereza, aribwo muri 2021 yaje kurekurwa.

 

Uyu mugabo yagowe no kumenyera isi yari ajemo dore ko byinshi byari byarahindutse ibaze nawe gufungwa mu kinyejana cya 20 ugafungurwa mu kinyejana cya 21.

 

Ku myaka ye 84, Joseph Ligon akaba ariwe mfungwa yafunzwe igihe kinini muri America. Mubyo yahuye nabyo akaba yizeye ko benshi mwakigira ku makosa yakoze.

 

Inkuru ya Ligon ifite inyigisho ikomeye cyane mu buzima cyane nkatwe turi gusoma iyi nkuru dukwiye kwigiraho kudakora amakosa kuko ingaruka ziza zishobora kutwangiriza ubuzima.

 

 

Source: News Hub Creator

 

 

 

Previous Story

Umukobwa yagaburiye basaza be ibiryo ku makoma nyuma yuko uko bose banze koza amasahane

Next Story

Kawunga yabaye imari ! Kawunga yabuze igiciro cy’ifu gikomeza kwiyongera

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop