Mukandoreyaho Josephine w’imyaka 53, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umugabo we Uwifashije Metusela w’imyaka 63 akoresheje umupanga. Nyuma y’icyo gikorwa, yahamagaye Umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko amurangije.
Uyu mubyeyi afungiwe kuri Sitasiyo ya Twumba mu Karere ka Karongi, hamwe n’abana be babiri bakekwaho ubifatanyacyaha muri ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Uwiraro, Akagari ka Murengezo, Umurenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi. Abo bakekwaho ubufatanyacyaha ni Dusengimana Michel w’imyaka 30 n’umukobwa we Irumva Faida w’imyaka 17 y’amavuko.
Umukuru w’Umudugudu wa Uwiraro Buranga Ildephonse, yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo mugore yatemye umugabo we nyuma y’amakimbirane bari bagiranye ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, amakimbirane yari amaze imyaka 13.
Mudugudu avuga ko nyakwigendera ku wa 17 Werurwe yari yiriwe mu isoko rya Mukungu, atashye anyura muri Santere y’ubucuruzi ya Karambo, anatahana icupa ry’urwagwa, arishyira mu nzu. Ariko nyuma yasohotse akomangira umugore we wari mu yindi nzu, batangira gutongana. Ati: “Muri uko gutongana ni bwo umugore yasohokanye umupanga, hari mu ma saa tatu z’ijoro umugabo ariruka ubwatsi bw’inka bwari buri iruhande rw’ibiraro byazo buramutega yikubita hasi agwira urubavu, umugore ahita amugeraho umutwe arawujanjagura.”
Uwo mugore ngo yamaze kumujangagura umutwe ajya kuryama, bujya gucya yandikira Mudugudu amubwira ibyabaye. Ati: “Mbibonye namuhamagaye ntiyacamo, mpamagara umuhungu we mubaza icyo nyina ampamagariye ambwira ko yiryamiye ntabyo azi. Muhamagaye nanone icamo, arambwira ngo ya makimbirane abyaye urupfu, ndamurangije.”
Mudugudu avuga ko yahise ajyayo asanga koko ibyo yamubwiraga ari byo, nyakwigendera aryamye hafi y’ibiraro by’inka umutwe wajanjaguritse. Akomanze umugore n’umukobwa we barakingura, bagumanaho kugeza bukeye n’izindi nzego zihageze.

Nyiransengimana Dative, mwishywa wa nyakwigendera, yavuze ko bakeneye ubutabera kuko nyirarume yishwe mu gihe umwana we mukuru yari yaramubwiye ko azamwica. Ati: “Dukeneye ubutabera ku rupfu rwa marume kuko n’ubundi uwo muhungu we mukuru yigeze kumukubita amubwira ko amaherezo azamwica. Izo nyandiko babyanditseho abyemera, babunga zirahari, none dore koko arishwe.”
Amakimbirane ya Mukandoreyaho n’umugabo we yatangiye mu 2012, bapfa ko umugabo yangiza umutungo w’urugo awumarira mu kabari no ku mugore yagize ihabara. Gusa ngo icyabaye agatereranzamba ni isambu umugabo yasigiwe n’ababyeyi, yagombaga kugabana na mushiki we basigaranye, uyu mugore akabyanga ngo izahabwa abana be.
Bivugwa ko uwo mugore yivuganye umugabo we yari amuhushije kenshi nk’uko Mudugudu abivuga, kuko amakimbirane agitangira mu 2012 yakubise umugabo ifuni mu gahanga, bagiye kumufunga umugabo aravuga ngo bamureke aramubabariye. Hadaciye iminsi yamwashije indi nanone mu gahanga, umugabo na bwo aramwihorera, amakimbirane arakomeza, ubuyobozi bwabahamagara bakavuga ko biyunze, bataha n’ubundi bagahora barwana.
Byageze aho umugore ahunga umugabo ajya mu nzu yabanagamo n’umukobwa as wari usigaye mu rugo. Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Abunzi bagombaga kugabanya isambu nyakwigendera na mushiki we, bikaba bikekwa ko bashobora kuba bamwishe kugira ngo iryo gabana ritaba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ntaganda Wilson, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwica undi kuko bigira ingaruka mbi cyane. Ati: “Umugore arabyemera ko yamwishe uretse ko yabanje kutujijisha avuga ngo ni umuhini yamukubise mu mutwe, ariko bigaragara ko ari umupanga kuko yari yatemwe kandi umuhini ntutema. Ntibikwiye ko umuntu yica undi ngo aramuziza umutungo kuko umugabo arapfuye, umugore agiye gufungwa uwo mutungo amujijije ntacyo umumariye.”
Nyakwigendera asize abana 4.