Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024 mu Karere ka Karongi Umurenge wa Bwishyura, abayobozi b’inzego z’ibanze basobanuriwe uburyo ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribangamira uburenganzira w’abana basabwa kurirwanya bivuye inyuma. Ni amahugurwa yatanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo na IOM.
Bamwe mu baganiriye na UMUNSI.COM bagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’irikorerwa abagabo mu ngo , ari kimwe mu bituma abana bata ishuri abandi bakiyandarika.
Mukamana Faidah utuye mu Mudugudu wa Nyabaguma mu Murenge wa Bwishyura yagize ati:”Iryo hohoterwa ribaho cyane rikanatuma abana bamwe bacikiriza ishuri ndetse bakanagira ipfunwe ryo gusubirayo kuko umwana wafashwe ku ngufu agaterwa inda ntabwo ashobora kubasha gusubirayo kuko aba aziko baramuseka”.
Yakomeje agira ati:”Ubu duhawe amahugurwa adufasha kumva neza uburyo bwo kurwanya iryo hohoterwa kandi tuzi neza ko dufatanyije tuzabigeraho”.
Mukamana Faidah asaba RIB n’izindi nzego z’umutekano kujya bahana mu buryo bugaragara abantu bakoze ibyaha byo guhohotera abana by’umwihariko ababyeyi babo ashimangira ko hari abafatwa bakagaruka hadaciye Kabiri.
Ati:”Imbogamizi duhura nazo ni uko hari ubwo RIB n’izindi nzego z’umutekano tubaha amakuru y’umuntu , tugaragaza ko uriya muntu ahohotera abana n’abakobwa. Hakaba hari nk’umusore muri Karitiye wenda utarize ariko ugenda afata nk’abana kungufu. Ugatanga amakuru ariko yagera kuri RIB hadaciye Kabiri ukabona ngo yaragarutse ngo ibimenyetso ngo ntabwo byamufashe ngo baramukarabije, … Kuko izo ‘Case’ tujya tuzigira”.
Yakomeje agira ati:”Njye mbona niba RIB yamufashe bajya bamuhana by’intangarugero kugira ngo n’abandi batazabikora. Mbona bajya baza no kumuburanishiriza aha, noneho n’abandi bari babyifitemo, bajya bagira ubwoba”.
Uwitwa Sibomana Jean Paul wo mu Mudugudu wa Gisayo Akagari ka Gisura mu Murenge wa Bwishyura yagize ati:”Biragaragara cyane ariko ugasanga biterwa no kutumvikana kw’ababyeyi bigatuma umwana asohoka agata ishuri. Hano turi kwigishwa nk’abayobozi b’inzego z’ibanze turakomeza kwigisha kandi ubu dufite ingo zabanaga nabi ubu zibanye neza”.
Sibomana agaragaza ko aya mahugurwa yateguwe na RIB , OIM Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi cyane kuri bo na cyane ko hari byinshi bungukiyemo.
Umusigire w’Umurenge wa Bwishyura, Niyigaba agira ati:Urebye imibare y’abana bataye ishuri kubera imibereho y’ababyeyi babo usanga itari hejuru cyane kuko nk’ubu twari dufite abana bigaragara ko batari kujya ku ishuri kandi tukabona biterwa n’imibanire y’ababyeyi”.
Yakomeje agira ati:”Muri rusange rero tugerageza kubashyikiriza imiryango yabo ariko wareba ugasanga ni imiryango idafashije kuko hari ubwo usanga nka nyina wabo hari imico agira ituma abana bitwara nabi ariko hamwe n’inzego z’Ubuyobozi zitandukanye n’abafatanyabikorwa bacu ubu turi gukomeza guhugura abo babyeyi twizeye impinduka na cyane tubonye n’aya mahugurwa”.
Abaturage basobanuriwe ko hariho amoko atandukanye y’ihohoterwa harimo; Ihohoterwa rikorerwa ku mutungo, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko rikorerwa ku mubiri , n’ishimisha mubiri.
IMIRONGO ITISHYURWA ku wahuye n’Ihohoterwa ni 166 ku bantu bashaka gutanga amakuru ku byaha. 3512: One Stop Center, 116: Gutabariza umwana wahohotewe.
Amafoto: RIB