Advertising

Kanye West yashyize ku ruhande umugore we , asohokana abana gusa

31/07/2024 22:16

Umuhanzi Kanye West , umaze iminsi mu binyamakuru bitandukanye kubera uburyo yambika umugore we bisa n’ubusa, yongeye kugaragara ari kumwe n’abana be ahareberwa Cinema z’abana.

Kanye West , yamaranye ibihe n’abana be batatu (3) muri bane (4) yabyaranye na Kim Kardashian . Kanye West w’imyaka 47 wamamaye mu ndirimbo ‘The Stronger’ ubwo yasangizaga inshuti ibihe yagiranye nabo, yashyizemo na Kim Kardashian wahoze ari umugore we.

North w’imyaka 11 , Saint w’imyaka 8 na Chicago w’imyaka 6 byagaragaye ko bishimiye ibihe bamaranye na se mu Mujyi wa Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanye West , yari afite abasore bagera kuri 5 bamucungiraga umutekano we n’abana be batigeze bamuva iruhande.Kanye West nyiri uruganda rwitwa Yeezy, yashyize hanze ifoto y’undi mwana we witwa Psalm w’imyaka 5 wari kumwe na nyina.

Kuva Kanye West yashakana na Bianca muri 2022, Ye yakunze gushyirwa mu majwi nk’aho ari we umwambika nabi ndetse akanamusaba kwitwara nabi imbere y’abafotora.

Kanye West yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Knock you Down yafatanyije na Neyo na Harrison.Ni imwe mu ndirimbo imaze imyaka ariko igifite ubwiza bwayo bigendanye n’umwimerere w’amashusho.

Previous Story

Kylian Mbappé yaguze ikipe y’iwabo

Next Story

DRC- Ituri: Abasirikare 2 ba FARDC bahitanywe n’abantu bataramenyekana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop