Ashaka kubatizwa ! Dj Brianne yongeye kuvuga ku burwayi bugiye gutuma bongera kumubaga

26/04/2024 09:30

 Dj Brianne [Gateka Esther Brianne] wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda yagaragaje ko ashaka kubatizwa ndetse ashimangira ko ari umwe mu bantu bize kugira ikinyabupfura akuze.Uyu mukobwa yabazwe bwa Mbere tariki ya 1 Mata uyu mwaka mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa wamamaye mu kuvanga umuziki , yabazwe ku gifu.Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Dj Brianne yavuze ko azongera kugira ngo icyo avuga ku burwayi bwe abusobanura ubwo azaba yakize  kuko ngo agiye kongera gusubira kubagwa.Ati:”Nzasubira kwa muganga, nimbisoza bamaze kumbaga , maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze”.

Dj Brianne azasubira kwa muganga tariki 1 Gicurasi yongere akorerwe Operation ya kabiri.Uyu mukobwa yahakanye amakuru yavugaga ko yari yagiye kwa muganga kwibagisha nyababyeyi, abandi bakavuga ko ari ukwibagisha inda ngo igabanyuke gusa ngo icyo arwaye azakivuga avuye kwa muganga.

yemeza ko ashaka kubatizwa akaba umutanga buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye byose.Ati:”Ndashaka kubatizwa.Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho , nkamenya impamvu ngiye kubatizwa.Ndashaka kubatizwa nkavuga ibyiza Imana yankoreye”.

Dj Brinne asanzwe arangwa n’umutima ufasha abantu baba baye, babayeho nabi yibanda kubana bakiri bat obo kumuhanda.Ni umukobwa wamamaye mu Rwanda no muri Afurika cyane y’Iburasirazuba kubera uburyo akora umwuga we.

Advertising

Previous Story

Agasaro Diana wabyaranye na Bruce Melodie yamwandikiye amusaba indezo

Next Story

Kanye West agiye gukina Filime z’urukozasoni

Latest from Imyidagaduro

Go toTop