Abakinnyi 7 bakiri bato uzabona mu mikino y’igikombe cy’Uburayi 2024

08/06/2024 18:57

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru biteguye imikino y’igikombe cy’Uburayi , twaguteguriye abakinnyi 7 bakiri bato wakwitega.

1. Phill Foden England

Iri rizaba izina abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bazi mu Burayi kuko amaze gutsindira kuba umukinnyi w’umwaka (wa PFA. ) mu Bwongereza.

Afite imyaka 23 kandi ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukinira u Bwongereza, ari umukinnyi ubanzamo. Uyu ni umwaka we wa 1 agomba gutwara , umwambaro w’Ikipe ye ya Manchester City ndetse n’Ubwongereza nk’Umukinnyi ubanzamo .

Foden ari muri bamwe batoranyijwe ko ari urufunguzo rwo gutsinda ibitego .
Foden, uzwiho gukinisha bidasanzwe bagenzi be n’ubuhanga bizatera ubwoba igihugu icyo aricyo cyose, kizahura n’u Bwongereza.

2. Warren Zaïre Emery (France)

Uyu musore w’Umufaransa yakiniye ikipe ya PSG kuva muri academy kugeza Ubu .

Emery, ubu ari muri bamwe mu bakinnyi bato bazagaragara mu mikino y’igikombe cy’u Burayi nk’umwe mu bakinnyi beza u Burayi bufite ubuhanga bwe buzamuha amahirwe menshi yo kuba mu bakinnyi beza b’igikombe cy’uburayi ndetse n’ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa.Emery afite imyaka 18 y’Amavuko.

3. ILLIA ZABARNYI (Ukraine)
Myugariro wa Bournemouth yabaye umwe mu beza bato mu Burayi uyu mwaka. Uyumusore ufite imyaka 21.

Afite Ubuhanga bwo gukina umupira n’ubuhanga budasanzwe bwo kwirwanaho bituma aba umukinnyi wo kureba muri ikipe y’Igihugu ya Ukraine muriyi mpeshyi.

Ukraine izizera ko uyu musore azafata inshingano zo gufata Ukraine ku bitugu kugira ngo abayobore mu bwugarizi muri iyi mikino y’igikombe cy’uburayi.

4. Arda GULER (Turkey)

Uyu rutahizamu ukomoka muri Turukiya ni umukinnyi ugenewe kuba superstar.

Ukinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne nawe ari muri bamwe bahanzwe amaso.

Uyu musore w’Imyaka 19 y’Amavuko uheruka gutwa igikombe cya UEFA Champion’s League nawe mu gikombe cy’Uburayi azaba ahagarariye lgihugu cye.

5. FLORIAN WIRTZ (Germany)

Niba utarigeze wumva izina Wirtz mu mezi ashize noneho ushobora kuba waracitswe bikomeye.Imwe mu mpano nziza twabonye mu myaka yashize, ndetse uzabona mu mikino y’igikombe cy’Uburayi 2024.

Uyu musore ukomeye muri ikipe ya Bayer Leverkusen ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Ubudage yegukanye umwanya wa mbere , batwara igikombe cya Shampiona ndetse anagera kumukino wanyuma wa UEFA Europe League.

Nawe ari mubasore bakiri bato uzabona muri , ikigikombe uyumusore w’Imyaka 21 y’Amavuko Nawe ari muri bamwe bahanzwe amaso nabatari bake.

6. LAMINE YAMAL (Spain)

Lamine Yamal yanditse amateka muri uyu mwaka hamwe na Barcelona.
Kuba umukinnyi muto ukinira Barcelona. Afite imyaka 15, amezi 9 n’iminsi 16 yamenaguye amateka atarafitwe n’undi mukinnyi n’Umwe wazamukiye muri
La Masia .

Yanditse andi mateka kuba umukinnyi muto wigeze kugaragara muri kimwe cya kane kirangiza cya Champions League afite imyaka 16 n’iminsi 272.

Lamine Nawe ari mubakinnyi bato mu myaka ariko bakuze mu mitekerereze ndetse bafite n’ubuhanga bukomeye cyane.Lamine w’imyaka 16 y’amavuko Nawe ari muri bamwe bazaba bayoboye ubusatirizi bwa Espagne.

7. XAVI SIMONS (Netherlands).

Simons n’Umukinnyi mwiza w’Ikipe ya RB Leipzig.,Yamusubije kw’itara Xavi muri Shampiona y’Ubudage
cyari ikimenyetso cyiza cyo kumuha, amahirwe yo kubona umwanya wo gukinira ikipe y’Igihugu y’Ubuholandi kandi ari muri bamwe iki gihugu gifite mu mpano nyayo mu maboko yabo, kandi n’inyenyeri izamuka. Mu kipe y’Igihugu y’Ubuholandi Ndetse no mu mikino y’igikombe cy’uburayi 2024.Xavi w’Imyaka 21 y’Amavuko Nawe ari muri batatu bagize ubusatiri bw’abaholandi.

Abo ni muri bamwe mubakinnyi bakiri bato twaba teguriye muzabona mu mikino y’igikombe cy’uburayi 2024 mugihugu cy’Ubudage.

Advertising

Previous Story

Kaminuza ya Howard yambuye P-Diddy impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro yamuhaye

Next Story

Umunsi Amavubi akina na Senegal

Latest from Imikino

Go toTop