Umuhanzi Nyarwanda Kwizera Bosco Junior wamamaye nka Juno Kizigenza yafashe umwanya we yifuriza mugenzi we Ariel Wayz isabukuru y’amavuko amwita inshuti magara abantu batekereza hakiri urukundo hagati yabo bombi.
Nk’uko uyu muhanzi yabinyujije kumbuga nkoranyambaga ze zitandukanye zibigaragaza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, nibwo ingeri zitandukanye z’abantu batandukanye , zifurije uyu muhanzikazi, isabukuru y’amavuko y’imyaka 22 nk’uko twabibagejejeho munkuru yacu iheruka.
Mu magambo yanditswe na Juno Kizigenza yagize ati:” Isabukuru nziza nshuti yanjye [Bestie] Ariel Wayz”. (Facebook).Ubu butumwa ninabwo Juno Kizigenza yanditse kuri Instagram ye ntacyo ahinduyeho.Nyuma yo kwandika aya magambo, abantu batandukanye bagaragaje uko biyumva birenga kuba babibona nko kwifuriza Ariel Wayz isabukuru y’amavuko nk’abandi, ahubwo babifata nk’abantu bigeze gukundana.Uwiyise ngo Manzi Fighter yagize ati:”Ariko basha mwazarongoranye ko mbona muberanye cyane. Isabukuru nziza ku mugore wawe w’ahazaza”. Nyuma Manzi yarengejeho imitima.
Uwitwa Aime Arsene yagize ati:”Isabukuru nziza ku nshuti yawe , ubundi kera kose , ntureba , ahubwo muduhe akandi karirimbo”.Yakurikiwe na Thiago wagize ati:’ Utangiye kudukoroga se umusaza”.Ubwo twakoraga iyi nkuru 90% y’ibitekerezo byari bimaze gutangwa kuri ubu butumwa bwifuriza isabukuru nziza Ariel Wayz bwashyizwe hanze na Juno , bose bari bari kwibaza impamvu yamwise Bestie.
Inkuru z’urukundo rw’aba bombi rwavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye abantu bakagaragaza ko baberanye gusa hadaciye kabiri bahita batandukana.Urukundo rwaba bombi rwatekerejeho kugaruka nyuma y’igihe batangaje ko bafite ibitaramo bazahuriramo k’Umugabane w’Iburayi.