Dore impamvu zituma abakobwa bamwe banga gushaka abagabo

09/09/2023 10:34

yo umukobwa avutse agakura , burya agira inzozi zo kubaka urugo no gukora umuryango , akabyara aho yavutse bagaterwa ishema nawe.Muri uku gukura rero bamwe bahindura intekerezo bakarahirira kutazigera bashaka banabikora bikaba kubera igitsure.

Siko byahoze ariko biraba. Ese ni izihe mpamvu zituma bamwe mu bakobwa banga gushaka burundu.

1. Kuba atarabona umugabo yifuza.

Burya buri mukobwa aba yifuza guhura n’umusore udasanzwe , uzabasha kumurwanirira mpaka amubonye.Niyo mpamvu abenshi bazamara imyaka myinshi bari iwabo , kubera ko babuze umusore ushoboye intambara yo kubakura mu bukumi.

Abakobwa bemera ko umusore ushoboye kubarwanirira, bakamwanga ariko agakomeza mpaka , uwo ariwe ushobora no kubaka urugo neza rugakomera. Iyo bamubuze rero baguma uko.

2.Bahangayikishijwe n’impano zabo.

Uyu mukobwa ahangayikishijwe n’impano ye ndetse ninayo nyambere kuri we.Umukobwa udashobora gusiga ibyo akunda , nta nubwo ashobora gushaka umugabo vuba rwose.

Urugero ruto ni igihe umukobwa akunda gukora ibijyanye n’imideri cyangwa kuririmba.Uyu mukobwa aba ashaka guhora asa neza, yisiga , akambara utwambaro dutandukanye , bigatuma atekereza ko umunsi yabaye umugore bakamutera inda, atazongera kubisubiramo.Ibi bituma yirengagiza urukundo rw’uwo baremewe kubana kugeza imyaka imubanye myinshi.

3.ntabwo bashaka kubyara.

Burya hafi ya bose batinya kubyara.Umukobwa wanze gushaka kubushake ,ni uko aba atinya kubyara.Ibi turabihuza ni ngingo iyibanzirije , uyu mukobwa ahari, aravuga ngo nimbyara nzava kuri Taye , ibi bituma yigumira gutyo , agakomeza gukina agapira abasore bamwegera byahura n’uko badashoboye kumwirukaho akigumira wenyine.

4.Batekereza ko gushaka ari igitekerezo kibi.

Uyu mukobwa numwegera ukamubwira ko akuze , ukamwumvisha ko akwiriye gushaka , azakwamaganira kure , akwerekeko gushaka ari igitekerezo kibi rwose. Ibi bishobora kuba byarakomotse k’ubuzima yabayemo akiri muto cyangwa aho yakuriwe , ibyo yanyuzemo n’ibyo yabwiwe.

Abahanga bavuga ko kuganira n’abantu bananiwe n’urushako atari byiza kuko ibibi banyuzemo arizo nama zonyine baba bafite.

Advertising

Previous Story

“Yansanze yambaye ubusa aziritse ari kuva amaraso mu ijosi”! Umubyeyi warokoye umukobwa wacitse kazungu aganira n’itangazamakuru!

Next Story

Juno Kizigenza kwisonga mubifurije isabukuru nziza Ariel Wayz amwita inshuti magara

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop