Junior Giti yavuze ko yatandukanye n’umugore we wa mu kubitaga agaruka ku ndirimbo ‘Edeni ya Chris Eazy

28/02/2023 06:01

Junior Giti ni umwe mu bagabo bazwi cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze.Junior Giti , ni umugabo ureberera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu ndirimbo zitandukanye.

Ubusanzwe Junior Giti asanzwe amenyerewe mu rwenya ndetse n’amagambo ashyenga cyangwa yumvikanamo ibisetso byinshi by’umwihariko mu gihe bigeze , mu mwuga we wo gusobanura ‘Filime; akora umunsi k’umunsi.Uyu muganiro yatangaje ko yatandukanye n’umugore we bitewe n’inkoni yamukubitaga maze umunyamakuru arenzaho ko ari muri RIB gusa bifatwa nk’amashyengo.

Abanyarwanda bati:”Umwana murizi ntakozwa urutozi”, ntabwo benshi bigeze bamenya neza impamvu uyu mugabo ashyenga, bavuga ko niyo yakubitwa bitahabwa agaciro ahubwo bikitwa gutebya nk’uko asanzwe”.Mu magambo ye Junior yagize ati:”Umugore yankubise inguni ku itama , turongera turatandukana nyuma y’igihe twari tumaze twiyunze.Twariyunze maze ngeze aho mbona sinabivamo”.

Junior yunzemo ati:”Umugore wanjye w’abana babiri yarantaye, ntampeta nambaye, narayambaye ikarya indya bituma nyikuramo”.

N’ubwo uyu mugabo yavuze aya magambo , yafashwe nko gutebya,Junior yagarutse ku indirimbo y’umuhanzi we Chris Eazy , yemeza ko umukobwa uri mu mashusho y’indirimbo EDENI nshya ya Eazy, akuze bihagije atebya avuga ko uwo mukobwa yujuje imyaka igera muri 40 y’amavuko.Yagize atia;’Uriya mukobwa twifashishije muri EDENI afite imyaka 40 y’amavuko rwose n’ubwo agaragara nk’umwana muto”.

Junior Giti, yavuze ko iyi ndirimbo ya Chris Eazy ari imwe mu ndirimbo nziza kandi izasiga hari byinshi ihinduye haba mu banyarwanda ndetse no mu myidagaduro y’isi muri rusange.CHRIS EAZY, ufashwa na Giti , ni umuhanzi umaze kubaka izina mu matwi y’Abanyarwanda, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Inana, EDENI , Basi Sorry, Amashu n’izindi zitandukanye.Uyu muhanzi akunzwe n’ingeri zitandukanye z’abantu bijyanye n’indirimbo asohora umunsi ku munsi.

Mu kiganiro Junior Giti , yagiranye na Murungi Sabin ku simbi, yumvikanishijemo amashyengo atuma ibyo avuze byose bifatwa nk’urwenya aho kuba ukuri.Ubusanzwe Junior Giti , ni umwe mubasobanuzi ba Filime hano mu Rwanda.Ni umwe mubagabo bakunzwe n’abatari bake bitewe n’uburyo batwara amajwi yabo ndetse no gushimisha abareba izo filime baba basobanuye.

Advertising

Previous Story

Uko warwanya umwuka mubi wo mu gitsina

Next Story

Menya uburyo wakoresha Data za internet zawe neza ntizishire – UBUSHAKASHATSI

Latest from Imikino

Go toTop