Advertising

Uko warwanya umwuka mubi wo mu gitsina

27/02/2023 18:01

Hari ubwo abantu benshi bagira umwuka mubi mu myanya yabo y’ibanga ariko bakaba batazi neza uburyo bwo kuwirinda cyangwa kuwuca burundu.Muri iyi nkuru turaza kwibanda ku buryo wakwirinda uwo mwuka burundu.

Impumuro mbi mu myanya yawe y’ibanga ni ikibazo gikomeye kuri wowe ndetse no kubakwegereye , rero hari ibyo ushobora gukora ukaba waca ukubiri nawo. Muri ibyo usabwa kwirinda harimo kunywa amazi, gukoresha bicarbonate, apple cider vinegar n’ubundi buryo bunyuranye.

Kugirango wirinde urasabwa kwambara imyambaro ikurekuye n’amakariso akoze muri Cotton.
N’ubwo ari ingenzi cyane gusa usanga abagore benshi babatera umugongo ntibabyubahirize kuko aho kwambara imyenda itabegereye ahubwo usanga biyambarira imyenda ya kabana ku buryo wagirango ibadodeyeho. Iyi myenda n’ubwo waba uyikunda nyamara umenye ko idatuma uruhu rubasha kuruhuka no guhumeka neza ndetse no mu myanya yawe ndangangitsina hagahora icyunzwe umwuka mwiza ntuhagere.

Ikariso nazo zidakoze muri cotton zibuza umwuka kuba wagera aho uyambaye bityo umwuka uhari ukahaguma ari nako uzamura impumuro mbi.Buri wese asabwa kugerageza rero kwambara imyenda itamufashe cyane kandi akajya yibuka guhindura ikariso ye byibuze buri masaha 12, kuko bibuza ko hari bagiteri zindi zaza zikurikiye icyuya n’uko bigakora impumuro mbi.

Guhindura imyenda uvuye muri Sports

Ibi birasanzwe rwose, uko umuntu avuye muri Sports (Siporo), niko abira ibyuya by’umwihariko kiza mu kwaha, no mu myanya ndangagitsina. Iyo akomeje kwambara ya myenda rero bituma cya cyuya kidakama nuko impumuro mbi igakomeza kwiyongera.Kandi mbere yo guhindura imyenda ibuka kubanza koga wihanagure neza wumuke. Ibi bizakurinda gutuya
Kwirinda umubyibuho udasanzwe

Abantu bashaka kwirinda impumuro mbi yo mu myanya y’ibanga basabwa kwirinda umubyibuho ukabije , bakora imyitozo ngorora mu biri cyangwa bakoresha ubundi buryo butuma ibiro bigabanuka nko kwirinda kubira ibyuya cyane.
Kwirinda imiti isukura igitsina.Iyi miti ni mibi cyane kuko nayo ituma habaho impumuro mbi mu gitsina cyawe.Hari ubwo gukoresha iyi miti bitera no kumagara mu gitsina cyawe.Iyi nkuru twayikoze twifashishije , ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umutihealth.

Previous Story

Dore amasaha meza yo gutereraho akabariro kubashakanye

Next Story

Junior Giti yavuze ko yatandukanye n’umugore we wa mu kubitaga agaruka ku ndirimbo ‘Edeni ya Chris Eazy

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop