Menya uburyo wakoresha Data za internet zawe neza ntizishire – UBUSHAKASHATSI

28/02/2023 08:22

Interineti Data, zikoreshwa mu gihe umuntu runaka ashaka amakuru kuri Muraandasi akoresheje telefone ye ngendanwa cyangwa Mudasobwa.Hari interineti , ikoresherezwa muri telefone na interineti zitangwa n’ibigo bikomeye zizwi nka WIFI.

Umuntu ushaka amakuru runaka ajya kuri murandasi , akoresheje uburyo ashaka haba telefone cyangwa mudasobwa. Akinjira muri ‘Browser’ ashaka ‘Opera mini, Chrome’ ndetse n’izindi akandikamo ibyo akeneye.Mu gihe kitarambiranye bihita biza rwose.Ahita abona amakuru yashakaga nk’ako guhumbwa.Usibye ibyo kandi, wakoresha interineti, ureba amashusho atandukanye kurubuga rwa Youtube dore ko bikorwa n’abantu benshi bose bashaka amakuru cyangwa kureba ibibashimisha gusa.

Benshi murayigura , buri munsi ugafata amafaranga yawe, ukayatanga bakaguha interinti, yaba muri telefone yawe ngendanwa cyangwa ukagura izwi nka ‘WIFI’.Abenshi bayikoresha murugo rwabo, kukazi n’ahandi.Iyi interineti , ishira mutabuvuganye, ndetse igashira rimwe na rimwe ukiyikeneye, ugishaka kuyikoresha dore ko ibyo ukeneye bishirira mu nyandiko gusa cyangwa mu mashusho uba ureba.

Umunsi umwe, inshuti yanjye yarayiguze maze ireba ibyo yari ikeneye kurubuga rwa Youtube, mu gihe yari imaze kureba 6% y’ibyo yari ikeneye , yagiye kubona ibona ubutumwa bugufi bugira buti:”Interineti yawe yarangiye , gura indi nonaha”.Yarababaye cyane.Yarahindukiye arambwira ati:”Ibi bimaze iminsi bimbaho, ntabwo interinetu yanjye ikimara iminota sinzi impamvu yabyo”.
Nac Anaclet, yakoresheje urubuga rwe rwa Youtube ‘Akariho Lab’, asobanura byinshi kuri Internet Data , mu mashusho yahaye umutwe ugira uti:” Uko wakoresha Interineti ya MAKE. Igisubizo ku mafaranga yawe watakazaga kuri DATA buri munsi”.

Mu magambo ye yasobanuye agira ati:” Zitumazeho amafaranga nibyo koko turazikenera, twaba turimo guhamagara twandikirana , cyangwa se tureba filime murugo cyangwa mukazi, yewe tunazikoresha dukina imikino itandukanye yaba iyo kuri interineti,…izo ni Data. Tugiye kuvugana uburyo data zikoreshwamo kugira ngo urengere amafaranga yawe”.

Nac yagerageje gusobanura Data ,ikoreshwa n’abantu batandukanye mu rwego rwo gukomeza kwigwiza ho imirimo kuganira ,kwiga , gukina imikino n’ibindi bitandukanye.Muri aya mashusho ye , yigishije abantu uburyo bwo gukoresha data, uburyo bazibara ndetse n’uburyo wakoresha interineti nkeya ugereranyije n’iyo wakoreshaga mukazi kawe cyangwa mu buzima bwawe busanzwe.

Advertising

Previous Story

Junior Giti yavuze ko yatandukanye n’umugore we wa mu kubitaga agaruka ku ndirimbo ‘Edeni ya Chris Eazy

Next Story

Dore impamvu atari byiza gutereta umugore wubatse

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop