Konti ya X ya Joseph Kabila Kabange yafunguwe tariki 25 Gashyantare, 2025 yahise ikurikirwa n’abarenga 18,000 ubwo twakoraga iyi nkuru. Barbara Nzimbi umuvugizi we yatangaje ko kuva uyu munsi Kabila aratangira kuyikoresha gusa ntabwo haciye kabiri kuko mu masaha 4:30’ bahise bayisiba.
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Joseph Kabila Kabange, yashyize ku iherezo ibyo guhora acecetse yari amaranye imyaka itari mike aho atagiraga konti ya X ikora mu buryo buziguye,
Ibi kandi byatangajwe n’ishyaka rye rya PPRD rigira riti:”Joseph Kabila , yamaze kugera mu mbuga nkoranyambaga”.
Kuri uyu wa Kabiri nanone, Umujyanama we mu by’itumanaho Barbara Nzimbi yatangaje amakuru y’uko Kabila yageze kuri X , anashyiraho ‘Link’ igeza abantu kuri konti nshya ifite abarenga ibihumbi 18 akaba ari nta muntu n’umwe akurikira.
Nyuma yo kugira abantu bangana gutyo mu gihe gito, Elon Musk yahise asiba konti ye ibizwi nka ‘Account Suspension’, bavuga ko yangije amabwiriza ba X.
Bivugwa ko impamvu yasibwe ari uko yagize umuvuduko uri hejuru, ariko iyo bikurikiranwe neza naba nyirayo ihita igaruka na cyane ko yari yamaze kwishyura amafaranga yo kuyiha ikizwi nka ‘Verification’.