Nyuma gato yo gushyira hanze ubutumwa bubaza bantu igitsina cy’umwana Paula atwite, Marioo yongeye gushyira hanze amafoto yabo bombi, Paula agaragaza inda.
Ubusanzwe Paula ni umukobwa usanzwe ajye mu mashusho y’abahanzi batandukanye muri Tanzania n’ahandi.Uyu mukobwa avuka ko kuri Fridah Kajala, yamenyekanye ubwo yatangiraga gukundana n’abahanzi batandukanye barimo; Harmonize bakundanye rwihishwa na Rayvanny bari mu rukundo gusa akaza kumuta agasanga umugore bari barabyaranye.
Nyuma yo gutandukana na Rayvanny , Paula Kajala yahise mu rukundo n’umuhanzi Marioo bamaranye igihe kitari gito.Nyuma yo kumara igihe bacecetse aba bombi bongeye kugaruka mu itangazamakuru bashyira hanze amafoto agaragaza Paula Kajala atwite, Marioo arenzaho amagambo agira ati:”Tugiye kongera undi muntu mu ikipe yacu vuba cyane. [….]”.
Nyuma y’aha magambo haciye agahe gato kuri iki cyumweru bongeye gushyira hanze andi mafoto , Marioo asa n’urimo gushushanya iyi nda.Benshi bati:”Wasanga iyi indirimbo bari gutegura, Marioo akaba arimo kuyishakira inzira”.Kuba Marioo ari umuhanzi , Paula akaba ari umwe mu bajya mu ndirimbo, batitaye kukuba bakundana ashobora kumushyira mu mashusho yayo.
Benshi kandi babihuza nuko iyo abakundana bashyize hanze amashusho cyangwa amafoto bishimira gutwita, baba baramaze kwibaruka , gusa ngo kuri aba bombi akaba ari nta kanunu ko kugaragaza ko Paula yamaze kubyara uretse mafoto n’amashusho bari gushyira hanze umusubirizo.Kimwe mu bitangazamakuru byandikira muri Kenya , giherutse gutangaza ko niba Marioo atarimo gutegura indirimbo koko ashobora kuba atwite cyangwa yamaze kwibaruka.Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 , ibihuha byavuze ko Paula atwite cyakora aza kubihakana.