Jojo Breezy mu byamamare byagize isabukuru y’amavuko

14/04/2024 19:20

Muri iyi nkuru twaguteguriye bamwe mu bagize isabukuru y’amavuko.

Bamwe mu banyarwanda bazwi bagize isabukuru y’amavuko harimo Bagwire Joannah Keza, Jojo Breezy Dancer nk’uko akunda kwiyita kumbuga Nkoranyambaga, na Christelle Kabagire.

1.Joseph Murego, ni umubyinnyi watangiye kubyina ahereye mu Itorero rye abarizwa muri Drama Team muri 2011.Ubwo yaganiraga na The New Times, Jojo Breezy , yatangaje ko kubyina kwe bifite aho bihuriye n’umubyeyi we nawe wigeze kubikoraho.Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye muri 2016 nibwo yahisemo kubyina nk’uwabigize umwuga.

Kuri ubu yagize isabukuru y’amavuko, aho anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yabigaragaje.Yagize ati:”Yemwe, iyi ni isabukuru yanjye y’amavuko.Urakoze Mana kubwo kumpa umugisha ukampa n’undi mwaka wo kubaho.Isabukuru nziza kuri njyewe”.

2.Christelle Kabagire wizihiza isakuru y’amavuko kuri uyu wa 14 Mata, yagaragaje ko ari ‘Umustar’ wavutse’ yigereranya n’inyenyeri.Anitha Pendo bakoranye kuri RBA nawe yifatanyije nawe amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka ye.

Miss Christelle Kabagire ni umugore wubatse akaba yarabaye Nyampinga wa kaminuza yigagaho muri Uganda arinaho yarangirije amashuri ya Kaminiza mu mwaka wa 2012.Kabagire yarangirije muri Kaminuza ya Cavendish University ari naho yagaragarije impano ye yo kumurika imideri.Uyu mugore yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Umu-star yavutse uyu munsi.Isabukuru nziza kuri njyewe”.

3.Bagwire Keza Joannah yabaye Miss w’Umuco mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015.Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa beza u Rwanda rufite.

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Miss Christelle Kabagire wizihiza isabukuru y’amavuko

Next Story

Amakosa 10 akorwa n’abagore mu rushako rwabo akaba yabasenyera

Latest from Imyidagaduro

Go toTop