Friday, May 3
Shadow

Amakosa 10 akorwa n’abagore mu rushako rwabo akaba yabasenyera

Muri iyi nkuru turaza kwibanda cyane ku makosa akorwa n’abagore mu rushako rwabo n’abagabo babo.Akenshi aya makosa birangira abasenyeye burundu iyo batayahaye umwanya ngo bayakosore, bagatandukana n’abo bashakanye nabo.Niba uri gusoma iyi nkuru yisangize bagenzi bawe kugira ngo ubashe kubaburira kuko intego yayo ni ukubafasha kubaka ingo zigakomera.

1.Kubura ubwigenge: Burya iyo umugore ahora ategereje buri kimwe k’uwo bashakanye biba ikosa kuko atabasha kumenya icyo yakorera urugo rwe ngo rutere imbere iri rikaba ari ikosa rikomeye ryp kwitondera kubagore benshi.

2.Kwirengagiza itumanaho hagati yabo: Burya ni ngombwa ko abantu babiri babana , bagira ibihe byo kuganira bakagira ibyo bakemura ibindi bakabishyira ku muronko.Mu gihe umugore yirengagije iki kintu bishobora gutuma urugo rwe rugera kumusozo.

3.Kutiyitaho: Kwita k’umuryango cyane akibagirwa ko arakaraba cyangwa ko arakora n’ibindi byo gutuma yiyitaho ni bibi cyane.Ibi bifatwa nk’ikosa kuko iyo umugore asa nabi cyangwa akagira impumuro mbi bibangamira umugabo we bikaba byanabaviramo gutandukana.Abagore bagirwa inama yo kwita kubana , kwita ku mirimo ariko bakanamenya ko barasa neza.

4.Kwigereranya n’abandi: Gufata urugo rwawe ukarugereranya n’urwamugenzi wawe ni ikibazo gikomeye, ibi bizana kwifuza no kwishyira hanze cyangwa gushyira imitwaro k’uwo mwashakanye byamubana byinshi agahita agusezerera.

5.Kwirengagiza gutera akabariro: Ni ngombwa ko bashakanye bagira igihe cyo gutera akabariro iyo umugore agize akazi kenshi akananirwa agatangira guha impamvu zitumvikana umugabo riba ariryo herezo ryo gutandukana n’umugabo we.Abagore n’abagabo bagirwa inama yo kunoza icyo gikorwa.

6.Gukora imirimo myinshi: Iyo umugore yihaye imirimo myinshi akananirwa amahirwe menshi ni uko agira umujagararo bikamuviramo ikibazo gikomeye cyo kudaha umwanya uwo bashakanye cyangwa akayoborwa n’amarangamutima akaba yavuga nabi.

7.Kutiha umurongo: Burya umugore aba agomba kugira umurongo ntarengwa akamenya uko ayobora amarangamutima ye mu gihe cyo kuvugana n’abandi by’umwihariko abagabo batari umugabo we.Iyo umugore atiha umurongo bimuviramo gutatira igihango afitanye n’uwo bashakanye , ubwo akaba ashyize ku iherezo urugo rwe.

8.Gushyira imbere abana kurenza umugabo: Umugore akwiriye gushyire imbere umugabo akamuha umwanya.Iyo umugore yahaye abana umwanya akibagirwa umugabo urugo rwe ruhita rusenyuka.Abanyarwanda bagira bati:”Umugabo ni umwana wa mbere”.

9.Kutagira umwanya wo kwita kubyo akunda: N’ubwo ari umugore usabwa kwita k’umuryango we ariko nawe afite ibyo akunda kandi akeneye guha umwanya.Umugore akeneye igihe cyo kwishima.Kudaha umwanya ibyo akunda bituma urugo rwe rutabona ibyishimo.

10.Kutirinda akimbirane n’intonganya za hato na hato: Umugore akwiriye kwirinda akimbirane hagati n’abandi bagore bagenzi be cyangwa abandi b’aho yirirwa.

Isoko / Inc.Magazine / Photo/ Inc. Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *