Advertising

Byinshi wamenya kuri Miss Christelle Kabagire wizihiza isabukuru y’amavuko

14/04/2024 17:53

Christelle Kabagire wizihiza isakuru y’amavuko kuri uyu wa 14 Mata, yagaragaje ko ari ‘Umustar’ wavutse’ yigereranya n’inyenyeri.Anitha Pendo bakoranye kuri RBA nawe yifatanyije nawe amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka ye.

Miss Christelle Kabagire ni umugore wubatse akaba yarabaye Nyampinga wa kaminuza yigagaho muri Uganda arinaho yarangirije amashuri ya Kaminiza mu mwaka wa 2012.Kabagire yarangirije muri Kaminuza ya Cavendish University ari naho yagaragarije impano ye yo kumurika imideri.Uyu mugore yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Nyuma yo kurangiza amashuri ya Kaminuza , Kabagire yaje guhura n’umugabo witwa Joram Muzira ashima igihagararo cye amubwira ko abyitwayemo neza akabikomeza yaba umunyamideri ukomeye.Ibi byatumye akomeza kubishyiramo imbaraga aza no gukomeza kubyigiramo byinshi.Yaje kwitabira amarushanwa menshi yo kumurika imideri mu bihugu bitandukanye birimo; Uganda, Namibia na Zambia.

Asoje amashuri yagarutse mu Rwanda atangira kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA aho yaje no gukomereza , kugeza ashyizeho ikiganiro yise ngo ‘Instyle’ cyibandaga cyane ku mideri yo mu Rwanda no kuvuganira abayikora.Unyuze kumbuga Nkoranyambaga ze ubona ko hari ‘Ari umuyobozi w’ikigo Heart Of Africa Cheer Leaders’, ikigo yashinze nyuma yo kwitabira imikino ya Basket yigeze kubera muri BK Arena , agakuramo igitekerezo.

Kabagire yahawe ibihembo bitandukanye birimo; East Africa Fashion Awards nka [East Africa Stylish Female Host of the Year]  nk’umwe mu bagore bambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yabaye Miss wa Cavendesh University yo muri Uganda
Previous Story

U Bubiligi: Fabien Neretse wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye muri Gereza

Next Story

Jojo Breezy mu byamamare byagize isabukuru y’amavuko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop