Friday, May 10
Shadow

Joeboy yavuze imyato mugenzi we Burna Boy nyuma yo gukora amateka atarakorwa n’undi wese muri Africa yose

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cya Nigeria Joeboy, wamamaye cyane kubera gukora injyana ya afrobea, yavuze imyato mugenzi we Burna Boy nyuma yo gukora amateka atarakorwa n’undi muhanzi hano ku mugabane wa afurika.

 

Damini Ogulu wamamaye cyane nka Burna Boy aherutse kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga nyuma yo gukora amateka atarakorwa n’undi muhanzi hano ku mugabane wa afurika.

 

Uyu muhanzi uri mubagezweho kuri ubu ku mugabane wa afurika ndetse no ku isi hose, aherutse kujya mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto aho yakoreye igitaramo muri Arena yitwa Scotiabank ndetse asiga bose baririmba izina rye.

 

Nkuko ikinyamakuru byinshi bikomeje kubyandika, uyu musore yakoreye amateka muri iki gihugu aho abagera ku 20,000 Bose bitabiriye igitarambo yakoze, dore ko uyu musore yagurishije amatike agashira aribyo byatumye uyu musore ashyirwa cyangwa agirwa umuhanzi wo muri Africa wujuje iyo Arena yo muri Canada.

 

Icyakora si ubwambere uyu musore yaba yerekanye ko ashoboye ndetse akomeje kuzamura umuziki wa afurika muri rusange dore ko mu mezi ashize aherutse gutaramira abitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy awards ndetse bifatwa nk’ibihembo bikomeye kurusha ibindi ku isi.