Umwe mu bagore batunze agatubutse mu gihugu cya South Africa ariko akaba akomoka mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan aherutse kuvuga ku mubano we na mucyeba we wahoze ari umukunzi wuwahoze ari umugabo we, maze abantu benshi baratangara.
Umuhanzi Diamond Platinumz uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania yakundanye n’uyu mugore Zari Hassan ndetse babyarana abana babiri, icyakora urukundo rwabo ntirwakomeje kuko baje gutandukana bityo bituma buri umwe ashaka undi mukunzi.
Ubwo Diamond Platinumz yahise akururana n’abandi bakobwa ndetse yaje gukundana n’umukobwa mwiza usanzwe ari umuhanzikazi, witwa Tanasha Dona ndetsee nabo babyaranye umwana umwe w’umuhungu.
Abo bagore bombi ntibigeze bavuga rumwe cyane ko bari abacyeba ariko, umuherwekazi Zari Hassan yavuze ku mubano wabo maze avuga ko ubu babanye neza ndetse bakundana, basurana inshuro nyinshi zishoboka.
Ibyo yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, aho uyu mugore yongeye kuvuga ko Kandi kugira ngo babe inshuti cyane byatewe n’uwahoze ari umugabo wabo Diamond Platinumz aho yabahuje bityo bakaba nabo basigaye bahura.
Yasoje avuga ko Kandi kimwe mu bintu bituma bakomeza kuba inshuti no kugira ngo abana babo babe inshuti nabyo birimo ndetse ngo bituma abana babo ubwo bafite se ubabyara umwe, bityo bakwiye kumenyerana.