Saturday, April 27
Shadow

Uburwayi bwo mu mutwe, bushamikiye mu kwigunga no kwitinya birembeje abantu benshi, dore icyo ukwiye kumenya

Muri iyi minsi tugezemo biragoye ko ushobora kubona umuntu utazi ikitwa imbugankoranyamaga ndetse ziri no mu bintu biri kugira uruhare runini mu gutuma abantu barwara mu mutwe, bafatwa n’uburwayi bwerekeye mu mutwe.

 

Icyakora abantu benshi ntibamenya cyangwa ngo bemere ko ubu burwayi babufite, dore ko usanga abantu babufite badakunda kubigaragaza cyangwa ngo babyemere ko bashobora kuba bafite ikibazo runaka mu buzima bwabo biri ku babangamira.

 

Muri iyi minsi twabyita Depression mu rurimi rw’amahanga ndetsee Hari n’ibirenze kuba depression aho usanga ubwo burwayi bwo mu mutwe bumaze gufata intera mu kwangiza umuntu ubufite ku kigero cyo hejuru cyane.

 

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko byibura hagati y’abantu 20_50% babana n’uburwayi bwo mu mutwe, ni Imibare iri hejuru kuburyo ushobora gusanga kuri ubu iyo mubare imaze kurenga Ako 50% kavugwa n’inzobere ndetse bishoboka ko na 65% bimaze kugerayo.

 

Ubu burwayi bwo mu mutwe biterwa ni iki!???

 

Icyambere biterwa n’umuryango wawe uturukamo, uko ugufata ndetse bitewe nuko ababyeyii babe bagifata kuko Kenshi iyo ababyeyii bafata umwana nabi cyangwa nabo babana nabi bigira ingaruka ku mitecyerereze y’umwana bityo bigatuma uburwayi bwo mu mutwe kuri uwo mwana bukura.

 

Ikindi ni kwigunga cyangwa kumva uri wenyine, ibyo bituma wumva uri wenyine ndetse ukumva nta muntu ushaka kuvugisha ibyo nabyo bishobora gutuma wisanga ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse bishoboka ko bishobora kugiraho ingaruka mbi ku mubiri cyangwa ku buzima bwawe.

 

Sibyo gusa kuko Hari n’ubwo imbugankoranyamaga zigira uruhare runini mu gutuma abantu benshi bakomeje kuzengerezwa nindwara zo mu mutwe harimo na depression, bituruka Kenshi mubyo abantu babona aho bumva bifuza kubaho ubuzima buhenze nkubwo babona ku mbugankoranyambaga, byabura ugasanga bibangije mu mutwe.

 

Uretse ibyo byose Kandi, ubucyene nabwo bushobora gutuma wisanga ufite uburwayi bwo mu mutwe aho usanga umuntu yarihebye kubera ko ashobora kuba acyennye cyangwa adafite ubushobozi runaka bwo kugira ikintu yifuza.

 

Ikindi Kandi gikomeye cyugarije urubyiruko cyane ni urukundo cyangwa inkundo. Muri iyi minsi urukundo rukomeje kuba ikibazo mu bantu aho usanga abana benshi bangirika mu mutwe kubera inkundo banyuramo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 

Zimwe mu ngaruka ushobora guhura nazo mu gihe ufite izo ndwara zo mu mutwe harimo no kwiyahura kubera ko wumva ko ntacyo umaze ku isi, kubera ko wumva ko urambiwe kubaho cyangwa ubona ubucyene bukwishe. Nta muti uzwi uhabwa umuntu ufite mbene ubwo burwayi ariko ikintu gikorwa cyane ni ukuganirizwa nabo babyize neza Bazi uburyo baganiza abo bantu bafite ubwo burwayi.

 

Mu gihe cyose ubonye umuntu cyangwa nawe ubwawe wumva ushobora kuba ufite uburwayi bwo mu mutwe bushingiye kubyo twavuze, ihutire kwa muganga barusheho kukugira inama.

 

 

 

 

 

Source: Medical News Today