John Roger Stephens wamamaye mu muziki nka John Legend ategerejwe i Kigali mu mu gitaramo cya “Move Africa” kizaba ku wa 21 Gashyantare 2025, nyuma akomereze mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 25 Gashyantare 2025.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2024 n’umuryango Global Citizen usanzwe utegura ibi bitaramo hirya no hino ku Isi. Ni ku nshuro ya Kabiri ibi bitaramo bigiye kubera mu Rwanda. Byaherukaga kubera i Kigali mu 2023, nyuma y’aho byakomereje mu gihugu cya Ghana. Ibi bitaramo bitumira cyane abahanzi bamamaye mu bihangano binyuranye, kandi basanzwe banakora ibikorwa by’urukundo Global Citizen yatangaje ko mu 2025, ibi bitaramo bizagera cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika ndetse no mu Burengerazuba, aho bizabera mu Rwanda nyuma bikomereze muri Nigeria.
Bagaragaza ko John Legend azataramira i Kigali muri BK Arena, ku wa 21 Gashyantare 2025, akomereze mu Mujyi wa Lagos, ku wa 25 Gashyantare 2025. Uyu mugabo yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ze ziri kuri Album nka: Get Lifted (2004), Once Again (2006), Evolver (2008), Wake Up! (with the Roots) (2010), Love in the Future (2013), Darkness and Light (2016), A Legendary Christmas (2018), Bigger Love (2020) Legend (2022) ndetse na My Favorite Dream (2024).
Mu butumwa bwe, John Legend yagaragaje ko yishimiye kuba agie gutaramira i Kigali mu Rwanda, ndetse na Lagos muri Nigeria. Yavuze ko iki gitaramo kirenze gutaramira abantu, ahubwo “Ni urubuga rwo guhanga imirimo, amahirwe y’akazi, no gushyigikira urubyiruko, binyuze mu guteza imbere Inganda Ndangamuco.” Yavuze ko Afurika ari umugabane ukomeye ku muco kandi “Nishimye kuba umwe mu bagira uruhare mu kugena ahazaza h’umuziki wa Afurika.” Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umuraperi w’umunyamerika Kendrick Lamar.
Icyo gihe mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibitaramo bya Move Afrika mu Kuboza 2023 byasize urwibutso rudasaza, bishimangirwa n’igitaramo umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar yakoreye i Kigali mu Rwanda ku bufatanye na Global Citizen. Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Kendrick Lamar yisunze ubuhanga bwe n’umuziki yasigiye abanya-Kigali n’abandi ibyishimo by’urwibutso.
Yanashimye Kendrick Lamar ku bwo kwifatanya n’abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Bruce The 1st Akomeza ati “Twishimiye ko yafashe umwanya wo kwifatanya n’abahanzi baho. Afurika ifite impano. Kenshi na kenshi, icyo babuze ni inama hamwe n’inkunga.”
Move Afrika ni umushinga ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo: Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa, gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa, gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021 n’Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.
Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y’aho Move Afrika izajya ibera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025. Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n’abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by’imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n’abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.
Umwanditsi:BONHEUR Yves