Advertising

Jean Pierre Lacroix ategerejwe i Kinshasa

02/27/25 11:1 AM
1 min read

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Jean Pierre Lacroix aterejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare. Biteganyijwe ko azasura ingabo za MONUSCO yahungiye muri Uganda.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa New York ho muri Amerika.

Yavuze ko Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Jean Pierre Lacroix yatangiye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho azahura n’abayobozi b’iki Gihugu , n’imiryango mpuzamahanga bakaganira ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Jean Pierre Lacroix azajya i Beni muri Kivu y’Epfo aho azahura n’abayobozi b’iyo Ntara n’umuyobozi mushya wa MONUSCO Ulisses De Mesquita Gomez.

Azajya muri Uganda aho azahura n’abakozi ba MONUSCO bavuye i Goma bakajya muri Entebbe ubwo umutwe wa M23 wageraga muri ibyo bice.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop