Advertising

James Niyonkuru na Theo Bosebabireba bagiye gushyira hanze indirimbo

07/26/24 12:1 PM

Umuhanzi James Niyonkuru wo mu gihugu cy’u Burundi usanzwe ari umuhanga mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba, nawe wabaye ikirangirire igihe kinini mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muramyi mu kiganiro yagiranye na Umunsi.com , yadutangarije ko iyi ndirimbo yitwa SENGA ndetse avuga ko ubu ari ubugira kabiri akoranye indirimbo na Theo Bosebabireba yewe ko bafitanye ubucuti kuva kera.

James avuga ko intego ye muri uru rugendo, ari ukugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu ndetse yizeye ko ubutumwa anyuza mu ndirimbo we na bagenzi be, buzahindura abantu bakayoboka inzira nzima.

Ubusanzwe James ni umugabo ufite umugore ndetse n’abana akaba akunda akazi ke ndetse n’umurimo w’Imana, cyane agakunda kuwukora awunyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mugabo avuga ko mu mpera z’uyu mwaka azajyenda akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu karere , ndetse yizera ko ubu buryo buzamufasha gukwirakwiza inkuru nziza mu bantu. Si ibyo gusa kuko afite imishinga ko mu mpera z’uyu mwaka azakorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye muri aka karere ka EAC.

James kandi avuga ko yishimira uyu murimo w’Imana ndetse no kuba akoresha Impano ye mu murimo mwiza w’Imana, ndetse avuga ko yishimiye kuba yarakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba.

 

Previous Story

Ngizi Pizza nziza wasanga kuri El Classico Beach Chez West i Rubavu

Next Story

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina rimwe gusa mu kwezi baba bafite ibyago byo gupfa imburagihe

Latest from Iyobokamana

Go toTop