Jada Pollock ni umufatanyabikorwa wahafi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat uzwi nka Wizkid, yijihije isabukuru ye y’amavuko mu butumwa buvuye kumutima bwuzuyemo gushimira umukunzi we Wizkid.
Mu mafoto yakoresheje aposting yerekanaga amafoto agaragaza ko atwite, ngo akaba ashima Imana ndetse kuba yaramuhaye Wizkid umufatanyabikorwa we wahafi ndetse n’umugabo we akunda cyane.
Uyu Jada yasobanuye ko utakiyumvisha uburyo ki ari ibyishimo ndetse n’umugisha kuba umubyeyi ndetse ufite n’akazi wishimiye icyarimwe.
Yatangaje ko ashimira Imana cyane kubera ko abaye neza neza munzozi ze yarotaga. Yavuze ko atwise umwana we wa gatatu bikaba byari inzozi ze zo kugira umuryango mugari. Ashima cyane kuba Imana yaramuhaye abana be beza, umugabo mwiza umwitaho utuma yumva afite umutekano.
Yongeyeho ko yishimira ndetse akunda cyane mushiki we Lil, ndetse yizihirwa uburyo abona agenda yaguka mu mirimo ye n’akazi ka buri munsi.