Umuhanzikazi akaba n’umwe mu bamaze kugaragara cyane ku mbuga Nkoranyamba mu Rwanda , Jacky kuri uyu wa 30 Ugushyingo yataramiye abakunzi be kuri El Classico Beach Chez West, baryohewe n’uburyo yaririmbye bamusaba kongera kugaruka umunsi ukurikiyeho ku wa 01 Ukuboza, 2024.
Ni igitaramo cyiswe ‘Super Weekend’ cyabereye kuri El Classico Beach Chez West imbere y’abafana benshi bari baje kwirebera abahanzi barimo na Fire Man na Amag The Black nabo bagombaga gutaramira abakunzi babo ndetse na Jacky wari uherekejwe na Benno View bakoranye indirimbo zitandukanye zirimo na ‘Banga’ bahuriyemo na Silvizo.
Mu ijoro ryo ku wa 30, ubwo Jacky yageraga ku rubyiniro , yabwiye abakunzi be ageze i Rubavu ahita ajya ku rubyiniro rwa El Classico Beach Chez nyuma yo kubataramira bahita bamusaba ko yagaruka bamwongeza umunsi ukurikiyeho wo ku cyumweru tariki 01 Ukuboza 2024.
Uyu mukobwa wakoresheje cyane imbuga nkoranyambaga cyane bakamumenya cyane, ageze i Rubavu nyuma yo gutererwa ivi agasa n’ugabanya uburyo yakoreshaga imbuga nkoranyambaga n’amagambo yakoraga.
Uretse ‘Banga’ yakoranye na Benno View kandi aba bombi bahiriye muyo bise ‘ Tora PK na Nkubaganira’ iri hafi kuzuza Miliyoni y’abayirebye kuri YouTube.
Iki gitaramo cyataramiyemo kandi abahanzi bagize itsinda The Same ryo mu Karere ka Rubavu , rimaze iminsi mike rishyize hanze indirimbo bise ‘kunda Cyane’ yakiriwe neza n’abakunzi babo.