Monday, May 13
Shadow

Ubushakashatsi: Menya ingaruka zo kureba Filime z’urukozasoni hagati y’abashakanye ubwabo

Muri rusange abantu benshi bakunda kureba aya mashusho y’urukozasoni ariko burya ntibajya bita ku ngaruka mbi bishobora kubagiraho. Ese koko birakwiye ko umuntu akwiye kureba ayo mashusho y’urukozasoni ari kumwe n’uwo bashakanye cyangwa wenyine.

Muri rusange urubyiruko usanga aribo bakunda kureba ayo mashusho y’urukozasoni Kandi ingaruka bibagiraho kenshi byangiza ubuzima bwabo burundu haba mu ntekerezo cyangwa mu buzima bwabo busanzwe.

Hari n’abavuga ko ngo kureba amashusho y’urukozasoni hagati yabo bashakanye ari byiza kuko ngo bishobora gutuma urugo rwabo ruramba, ariko icyo nacyo inzobera zifite icyo zibivugaho, kuko ngo ni gacye kureba amashusho y’urukozasoni hagati yabo bashakanye bibagirira akamaro ahubwo ngo usanga bituma urugo rwabo rusenyuka mu buryo nabo batazi.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagabo n’abagore bareba amashusho y’urukozasoni kenshi aribo bahana gatanya cyane hagati yabo Kandi bari baziko ari uburyo bwiza mu kubaka urugo.Gusa ibyo ntibisobanuye ko ntabo byagiriye akamaro ariko ngo umubare wabo byagiriye akamaro uri hasi kurusha uwo byagizeho ingaruka mbi.

Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mu kubategurira amakuru yizewe ku ngaruka mbi zikubaho kubera kureba amashusho y’urukozasoni, cyane ku rubyiruko niho twibanze;

1.Bituma wishora mu mibonano mpuzabitsina.

Kureba ashusho y’urukozasoni cyane bishobora gutuma umuntu yishora mu mibonano mpuzabitsina atabiteganije bityo bigatuma ashobora kwandura indwara zirimo SIDA ndetse utibagiwe gutwara inda zitateganijwe.

2.Bituma umuntu yishora mu kwikinisha.

Kwikinisha ni kimwe mu bintu bituruka mu kureba amashusho y’urukozasoni cyane kuko iyo ureba ayo mashusho y’urukozasoni cyane bituma wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma umuntu yishora mu kwikinisha.

3.Bishora mu gufata kungufu.

Kureba ashusho y’urukozasoni cyane bishobora gutuma umuntu uyareba cyane yishora mu gufata kungufu kuko yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bityo akabura uwo bayikorana bigatuma afata kungufu.

4.Byangiza mu mutwe.

Kureba ashusho y’urukozasoni cyane Kandi bigira ingaruka mbi ku bwonko kuko uko ureba amashusho y’urukozasoni cyane Niko wishoramo imibonano mpuzabitsina cyane bityo bigatuma umuntu yangirika bikomeye cyane mu mutwe.

5.Bituma uzinukwa imibonano mpuzabitsina.

Hari ubwo umuntu areba amashusho y’urukozasoni cyane bigatuma azinukwa gukora ikitwa imibonano mpuzabitsina kuko aba yararebye imibonano mpuzabitsina bityo akageraho akabona bisanzwe ubushake bwabyo bukacyembera burundu.

6.Byongera amabanga.

Umuntu ureba amashusho y’urukozasoni cyane usanga ayo mashusho y’urukozasoni ayareba yihishe kuko aba adashaka ko hari umuntu ubibona rero byongera amabanga kuri uwo muntu ureba amashusho y’urukozasoni cyane.

Ese ukwiye gukora iki ngo wirinde izo ngaruka tumaze kuvuga haruguru!? Ikintu ukwiye kumenya mbere ni ingaruka mbi bikugiraho kuko nibyo bituma uhagarika gukomeza kureba amashusho y’urukozasoni.

Isoko: timesofindia

Photo: The South Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *