created by photogrid

“Umukunzi wanjye muherekeza no mu bwiherero” ! Harmonize yaciye igikuba

06/05/2024 19:03

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko iyo umukunzi we ‘Poshy’  ashaka kujya mu bwiherero amuherekeza bakajyana kabone niyo yaba ari mukazi.Uyu muhanzi yahamije ko aho umukunzi we yajyaho ashaka kwiherera yamuherekeza.

Ni mu mashusho yanyujije kuri Konti ye ya Instagram [Story] ashimangira urwo akunda umukunzi we Poshy bari kumwe muri iyi minsi.Harmonize yagize ati:”Umugore mwiza udasanzwe nabonye kuri iyi Si.Kumuherekeza kuri Toilet [Mu bwiherero] ni ibisanzwe kuri ubu.Ntabwo mwizera.Nawe si mwizera”.

Uyu muhanzi yavuze aya magambo ashaka kugaragaza urukundo akunda uyu mwari ndetse no kwishongora ku bandi bantu abereka ko afite umukunzi afuhira cyane.Mbere y’aho gato, Harmonize yagaragaye mu mashusho ari ku mufungira umusatsi.

Muri aya mashusho, uyu musore yabajije Poshy icyo yamuhemba kubera urukundo amukunda n’imbaraga aba yashyizeho.Uyu mukobwa yanze ku musubiza cyakora agaragaza ko amwishimira.Urukundo rwa Harmonize rwaje nyuma yo gutandukana n’abandi bakobwa batandukanye no kuva mu Rwanda akabeshya Yolo ko amukunda.

Advertising

Previous Story

1:55 AM yahaye ikaze umusore mushya uzafatanya na Element

Next Story

Isimbi Model yavuze uko akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop