Harmonize yireguye kubirego byo kwiba umukunzi w’inshuti magara

07/01/2024 09:18

Harmonize yahakanye ibyo gukundana n’umukunzi wa Dj Seven Poshy Queen , avuga ko atajya yegera umukobwa w’inshuti ye magara.

 

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , uyu muhanzi yavuze ko DJ Seven wamamaye mu mwuga wo kuvanga vanga indirimbo, ari umwe mu bamufasha bya hafi muri muzika ye kugira atere imbere, aboneraho gushimangira ko ibivugwa ari amagambo abateranya.

Poshy Queen n’umukunzi we DJ Seven

Yagize ati:”Ahari mushobora kubona ko ntabyitaho ariko burya , mbyitaho cyane rwose by’umwihariko iyo bigeze kubibazo by’umuryango.DJ Seven arenze kuba inshuti yanjye.Twakoranye imyaka myinshi irenze irindwi, twabanye nk’abavandimwe, dufashanya mu gihe hari ikibazo,twarwananyeho.Rero sindi hano ngo nisobanure byinshi ariko nziko nabyo bizashira”.

 

Harmonize yavuze ko atasangira umukobwa n’uwo yita umuvandimwe we.Ati:”Amagambo yo aravugwa kuri buri wese  gusa kuri twe ubu nibwo bwa mbere, uko naba ndemerewe kose rero, ntabwo nasangira umukobwa n’umuvandimwe”.

Quen Poshy

N’ubwo Harmonize avuga uko, Poshy Queen, aherutse gucuranga amajwi arimo ayumvikana nk’aya Harmonize ashyira hanze n’ifoto y’uyu muhanzi biri mu byagiye bivugwa nk’impamvu zishinja Harmonize.

Advertising

Previous Story

Meddy ari kubegereza Imana ! Jay Rwanda yakiriye agakiza

Next Story

Iradukunda Bertrand wahagaritse umupira w’amaguru yabaye umwogoshi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop