Mu mujyi wa Sanderland mu gihugu cy’ubwongereza hari inzu itangaje iri ku isoko aho ishakwamo akayabo k’amafaranga.
Iyi nzu iherere ku muhanda ndetse ituriye amaduka, n’amashuri yewe ikaba ifite na pariseri nini, yashyizwe mu cyamunara tariki ya 21 Nyakanga 2024, aho bayishyize mu cyamunara hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ndetse na cyamunara ikaba ariho igomba kubera.
Gusa nubwo iyi nzu yashyizwe mu cyamunara, yakomeje gutangaza abantu benshi bitewe nuko ubwiherero bwayo na dushe biri ahantu hadasanzwe ugereranyije n’andi mazu yubakwa, kuko ubwiherero bw’iyi nzu na dushe biri ku muryango abantu binjirira.
Iyi nzu ifite igikoni kirimo ibikoresho byose ndetse ifite mu gikari hagari kandi harimo ubusitani ku buryo umuntu uzayigura atazasabwa gutera izindi jaride cyangwa ngo agure ibindi bikoresho byo mu gikone.
Gusa nanone iyi nzu abazayigura bazacyenera kuyivugurura kuko inkuta zayo zashaje. Iyi nzu ubusanzwe ikodeshwa £475 , aya arenga ibihumbi 600 by’amanyarwanda. Iyi nzu kandi ba nyiri kuyigurisha bashamo £57,500 aya arenga million 60 z’Amanyarwanda.