Advertising

Inzira zitandukaye wakisangamo ukunda umuntu utazi ndetse mutaravugana na rimwe

14/10/2024 07:58

Hariho impamvu bavuga ko amaso ari idirishya ry’ubugingo. Guhuza amaso gusa bishobora kurema ubumwe bukomeye hagati y’abantu babiri, kabone niyo baba bataziranye. Umunsi.com twabateguriye uburyo ushobora kwisanga ukunze umuntu kabone n iyo waba utaragira amahirwe yo kuvugana nawe.

1.Ibimenyetso by’umubiri: Rimwe na rimwe amagambo siyo asobanura byinshi ahubwo uko umuntu agaragara ubwabyo bitanga ubutumwa. Uburyo umuntu utazi agenda, ahagarara cyangwa uko akorsha amaboko igihe muri kuganira bishobora kugukurura.

2.Impumuro y’umuntu: Impumuro ni imbarutso ikomeye cyane yo kwibuka kw’amarangamutima. Impumuro nziza ituma wumva uguwe neza bikaba byatuma wumva uhujwe n’uwo muntu nta jambo narimwe rivuzwe.

3.Impuhwe no kwita kubandi : Ushobora kubona umuntu utazi ari ari gukora igikorwa cy’urukundo, nko gukingurira undi urugi, guhoza umwana ari kurira bigatuma wumva ukunze umutima mwiza yifitiye. Bikwereka ko ari umuntu wita kubandi ndetse atagira ubwibona

4.Ijwi rye: Kabone niyo yaba Atari wowe yavugishaga gusa, ushobora kumva umuntu uburyo ki aseka nijwi rituje akoresha yongorera ukumva bikujyanye kure cyane mu ntekerezo bikarangira umukunze.

5.Imyambarire : Imyambaro n’uburyo turimba bigaraza abo turibo ndetse n’imyizerera yacu, niyo mpamvu hari imyenda ushobora kwambara undi akabona ikubereye cyane rwose kuburyo aba yumva abigukundiye.

Ibintu bishobora gutuma wiyumvamo umuntu ni byinshi ndetse bigenda bitandukanye bitewe n’urwego urimo mu byubukungu, imyizere mubyidini, umuco , amashuri wize ndetse nibindi.

Hari icyo twibagiwe ntuhweme kutwandikira kumbuga nkorambaga za. Umunsi.com turabanyu kandi turabakunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Shanghai Tower etaje ya kabiri ndende ku Isi

Next Story

Yangwang Imodoka iri mu zigezweho ku isoko

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop