Intambara iratutumba hagati ya Iran na Amerika

04/01/25 7:1 AM
1 min read

Umuyobozi wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yasubije Trump ko igitero cyose kizagera kuri Iran kivuye muri Amerika bazagisubiza bakarwana bagamije kurinda Igihugu cyabo. Avuze ibi, nyuma y’aho Donald Trump avugiye ko azatera Iran.

Ni igisubizo kije nyuma y’aho Umurwa Mukuru wa Iran , Tehran wanze ibiganiro hagati ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ku ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu gihe kandi, Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel , byarahiye ko bitazemera ko Leta ya Iran yakira ibitwaro bya kirimbuzi , batera ubwoba ko bagaba ibitero mu Mujyi wa Tehran ikize kuri Uranium, ndetse hakaba hari ibikoresho byifashishwa mu gukora ibyo bi bombe.

Muri 2015 , ubwo Donald Trump yari umuyobozi wa Amerika, yikuye mu masezerano yo gukora ibitero bya ‘Nuclear Agreement’ muri Iran , Amerika ihita ishyira ibihano kuri Tehran.

Iran n’Ubuyobozi bwayo, batangaza ko gukora ibitwaro bya kirimbuzi kuri bo biri mu mpamvu nziza z’ubwirinzi n’ubwo bizamura ubwoba bwo kuzatera Amerika kubera ibihano yayishyizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop