Nkuko inkuru y’insha mugogo ituruka mu nshuti n’abandimwe by’urugo rushya rw’abageni ibivuga ko ,uyu Mugeni ngo yamaze gushiramo umwuka.
Taliki 16.05.2023 nibwo Karire Jeanne Honorine yashakanye na Niyitegega Jean Claude, ubu bukwe bwaratashye bubera Mu karereka kicukiro Gusezerana Imbere y’imana bibera Kuri Proisse ya Saint Joseph kicukiro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 taliki 14.07.2023 nibwo inkuru twababwiye haruguru yamenyekanye ko Honorine yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Amakuru dukesha inshuti y’uyu muryango wabuze uwabo, ivuga ko Honorine yitabye Imana atarwaye cyane ko aribwo yarakimara kubana na Claude. Benshi mubumvise iyi nkuru bavuze ko bakurikije uko uyu Mugeni wapfuye yarabayeho ngo nta minsi yari ishize arwaye cyane ngo bamuherukaga ari muzima bakongera kumva inkuru ngo yapfuye.
Claude na Honorine bari amezi abiri n’umunsi umwe babanye kuko babanye mu kwa 5, 2023 Honorine akaba yitabye Imana muwa 7.2023.
Imana imuhe iruhuko ridashira!