Inkumi y’uburanga yagaragaye mu gakanzu keza ku muhanda ari gucuruza ibiryo maze abasore benshi batangira kumurangarira

10/11/2023 15:09

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kuvugwa inkuru yuyu mukobwa mwiza w’imiterere ishitura abagabo wagaragaye mu mihanda yo muri iki gihugu cya Nigeria Ari gucuruza ibiryo maze abasore benshi batangira kumurangarira.

 

 

Mu mashusho yafashwe uyu mukobwa yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mukobwa yari Ari gucuruza ibiryo ku muhanda yambaye neza maze abantu benshi batangira kuvuga ko arazamura ibiciro ku biryo Ari gucuruza kubera ko ngo Ari mwiza bityo akwiye kuzamura ibiciro by’ibyo yari Ari gucuruza.

 

 

Uyu mukobwa mu mashusho yasaga neza cyane kubera ikanzu yiganjemo amabara y’umukara yari yambaye ndetse igaragaza imiterere ye cyane ko afite ubwiza karemano, uwamubonye wese yagiraga ngo ni umunyamideli wabigize umwuga byatumye abasore benshi bitabira kumugurira bityo bakaboneraho amahirwe yo kumuvugisha kubera ubwiza afite.

 

 

Abakoresha imbuga nkoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko kuba umukobwa Ari mwiza bidakwiye kumubuza gukora cyane ko ngo icyambere ari ugukura amaboko mu mufuka, uyu mukobwa yahaye urugero abandi bakobwa beza bategereza amafaranga yabasore aho guhaguruka ngo bakorere ayabo.

 

 

 

Ibyo bibaye nyuma Yuko muri iki gihugu cya Nigeria nubundi Umusore w’imyaka 22 yambaye agakote keza ndavuga agatariyani maze ajya gucuruza ibiryo ku muhanda kuburyo uwamubonye wese yagiraga ngo asanzwe akora muri Banki, yavuze ko yambara neza kugira ngo akurure abakiriya kuko ngo iyo ukunze uko yambaye ucyenera no kumva ibyo acuruza uko bimeze.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

Source: TUKO

 

 

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Tessa Evans wavutse nta mazuru afite ! Kuri ubu amaze kugira imyaka 10

Next Story

Ni umudozi w’imyenda ! Fizzo Mason yamaganye abanyamakuru bagaragaza inzara bakanga gufasha abahanzi

Latest from HANZE

Go toTop