Ni umudozi w’imyenda ! Fizzo Mason yamaganye abanyamakuru bagaragaza inzara bakanga gufasha abahanzi

10/11/2023 17:00

Umuhanzi Fizzo Mason ubwo yari mu kiganiro na Mc Tino muri Dunda Show yavuze ko ababazwa cyane n’abanyamakuru banga kwakira abahanzi ngo ni uko badafite amafaranga yo kubaha.Uyu muhanzi ugezweho mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko uretse kuririmba akora n’umwuga wo ku doda.

 

 

Mc Tino yamubajije ati:”Ese ni ikihe kintu kibabaza kugeza ubu ? “.Uyu muhanzi atazuyaje yagize ati:”Utari wakomeza reka nkikubwire.Ibaze ko ubu naje i Kigali mvuye Musanze nje kureba Mc Tino , ariko abandi bose negereye banze kunyakira neza neza”.

 

Uyu muhanzi yakomeje agira ati:”Ese Mc Tino koko inzara ituma tudahura n’abavandimwe, umuntu bange ku mwakira kuko nta mafaranga afite ? Ubwo se turaganahe noneho ?”.Ibi yabivuze asa n’uwababajwe cyane n’umubare wabo yakiriye.

 

 

Agaruka ku ndirimbo nshya yakoze yitwa ‘Zabada’  , yagaragaje ko iyi ari indirimbo yizeyeho kumufungurira umuryango ndetse aganagaragaza gukorana na Joshari byari ibintu byiza kuri we.Yagize ati:”Kuba narahisemo gukorana na Joshari ni uko ari umukobwa ugira umuco. Ninjye wagiye kumureba , ndamubwira ati, ni wowe ugomba kuririmba ‘Korasi’  yayo , nkibivuga ntabwo yazuyaje yahise ambwira ati reka dukore.Ubwo twakoranye uko”.

 

Ubusanzwe Fizzo Mason, ni umwe mu bahanzi basanzwe bakorera umuziki mu Karere ka Musanze.Uyu muhanzi yasezeranyije Mc Tino kuzamudodera umwambaro mu rwego rwo kumushimira no kumwerekako azi kudoda koko.

Advertising

Previous Story

Inkumi y’uburanga yagaragaye mu gakanzu keza ku muhanda ari gucuruza ibiryo maze abasore benshi batangira kumurangarira

Next Story

Mbanze naremba ! Oda Paccy yarahiye avuga ko atazigera yanga abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop