Inkuba yakubise Mama anteruye ahita apfa njye ndahuma ! Inkuru y’umuhanzi John iteye agahinda

24/01/2024 11:07

Ubusanzwe uyu musore amazina ye yitwa Byiringiro ariko yamamaye mu muziki nka John Hope, yavuze uburyo nyina umubyara inkuba yamukubise amuteruye nyina agahita apfa ariko we agasigara ari impumyi arinaho yakuye ubumuga bwo kutabona abana nabwo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire, uyu mugore yavuze ko yahuye akiri uruhinja afite amezi 7 ubwo inkuba yakubitaga nyina umubyara.Icyakora uyu musore avuga ko abifata nk’igitangaza cyabaye kuko byari gushoboka ko inkuba ibahitana we na nyina ariko we igatuma ahuma amaso.

Uyu musore yavuze ko yabayeho mu buzima bu mugoye, dore ko nyina akimara gupfa yajyanwe muri Orphan ariho yakiriye ndetse ko yarinze agira imyaka 10 atazi umuryango we. Yavuzeko ubwo yageraga mu myaka 13 gutyo Aribwo yamenye ko burya agira mushiki we bavukana.Yavuzeko ubwo yajyaga kwiga ku kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona, yahuye n’imbogamizi nyinshi bitewe nuko bamwe m bantu baho batamwishimiraga, bakunda kumuheza ndetse bigatuma yumva yigunze muri we.

Icyakora yavuze ko yasenze, cyane asaba Imana ko yamufasha ntibongere kumwanga cyangwa ngo akubitwe dore ko ngo icyo gihe yanyaraga ku buriri. Avuga ko ubwo munsi yaryamye abyuka noneho atanyaye ku buriri, aricyo kintu afata nk’igitangaza cyamubayeho bwambere, icyo gihe yari afite imyaka 16.Yavuzeko ku myaka 17 aribwo yagiye gutura muri America ubwo yafatwaga akajya kurerwa n’umuryango w’abantu baba muri America.

 

Icyakora avuga ko yamenyanye nabo bantu muri 2015 ariko ajya muri America afite imyaka 17. Kuri ubu aba muri America akaba asigaye yibana ndetse akaba Ari we witecyera ibyo Arya dore ko ngo abizi neza, ndetse akaba ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana dore ko mu mwaka ushize yashize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kin Music.

Advertising

Previous Story

“Umugabo wanjye buri joro yarububaga akajya gusambanya akana k’agakozi Kandi afite abandi bagore batatu” ! Nyirahabimana Bonnette yavuze inkuru ye iteye agahinda

Next Story

Dorimbogo ntiyemeranya n’abavuga ko urugo ari ijuru rito

Latest from Iyobokamana

Go toTop