“Umugabo wanjye buri joro yarububaga akajya gusambanya akana k’agakozi Kandi afite abandi bagore batatu” ! Nyirahabimana Bonnette yavuze inkuru ye iteye agahinda

24/01/2024 10:21

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gerard Mbabazi kuri YouTube channel yitwa Gerard Mbabazi n’ubundi mu kiganiro Inkuru yanjye nibwo uyu mugore yavuze byinshi ku buzima bwe.Uyu mugore yavuze ko umugabo we bamenyanye bahuriye mu isoko agiye gucuruza, ariko umugabo we ngo yari umushoferi, bahurira kabarondo dore ko ngo n’ubundi Kabarondo ariho mu rugo iwabo w’uyu mugore.

 

Avuga ko icyo gihe uwo mugabo yamwatse nimero akayimwima.Icyakora nyuma ngo uwo mugabo yanyuze ku muntu uvukana n’uyu mugore maze abariwe yaka nimero ye. Icyo gihe ngo yamuhamagaraga buri munsi, amusaba urukundo Aribwo baje gukundana ariko bakundana uwo mugabo yaramubwiye ko afite umwana yabyaye ariko akaba abana na nyina.

Yakomeje avuga ko bamaze amezi 8 bavugana bakundana, Aribwo uyu mukobwa yahise yiyemeza kujya kubana n’uwo mugabo nk’umugabo n’umugore gusa abikora iwabo batabizi dore ko ngo nyina yari yaramubujije kujya kubana n’umugabo atazi iwabo ariko akanga akarenga ku nama nyina yamugiriye, Aribwo yaje kubana nuwo mugabo I Kigali.Hashize amezi 2 gusa babana, umugabo we ngo yagiye ajyenda akarara ahantu umugore atazi, hashize amezi 4 nibwo yamenye ko umugabo we afite undi mugore n’abana babiri.

 

Aza no kumenya ko afite n’undi mugore wa kabiri, ndetse uyu mugore yavuze ko yaje kubyakira ko nta kundi agomba kubana nabyo cyane ko yari yaramaze kumutera inda.Yavuzeko haciyeho igihe, kubera stress yaje gushaka umwana w’umukobwa wo kujya amufasha imirimo yo mu rugo.Yashize amezi 2 abana n’uwo mukobwa wakoraga mu rugo, baba baryamanye we n’umugabo we yakanguka mu ijoro agasanga umugabo we ntawuhari.

 

Umunsi umwe akangutse abuze umugabo we, yigira inama yo kubyuka ngo nawe ajye ku bwiherero, arabyuka akimara gusohoka mu cyumba ahita asanga itara ryo mu cyumba cy’umukozi riri kwaka, akinguye asanga umugabo we Ari kuryamana n’umukozi. Mu gahinda kenshi uyu mugore yavuze ko icyo aricyo kintu kitajya kimuva mu mutwe, gusanga umugabo we ari hejuru y’umukozi.

 

Yavuzeko yahise asubira mu cyumba aramureka, umugabo agarutse umugore amubaza icyamuteye kuryamana n’umukozi Kandi afite abagore 3, Niko umugabo we amubwira ko atariwe mugore wa mbere bibayeho.Icyo gihe yavuze ko yahise afata umwanzuro wo guhita ataha, agiye gutaha umugabo we yanga ko ataha ndetse na nyina umubyara arongera aramwinginga arahaguma.

Gusa umukobwa wakoraga mu rugo we yazinze imyenda ahita ataha nta muntu umwirukanye. Gusa ngo umugabo we n’ubundi yaje kwadura ingeso yo gusinda akamutuka ageraho nawe arabirambwirwa amusigira inzu ye arigendera, nawe ahita ajya kubana n’inshuti y’umugore bakoranye.

Yavuzeko yagerageje no kwiyahura mu buzima bwe.Uyu mugore yavuze inkuru y’ubuzima bwe ndetse ikomeje gukora ku mitima ya benshi hirya no hino.

REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA GERARD MBABAZI

Advertising

Previous Story

“Igishoro cya Mbere ni ubuzima” ! Minisitiri w’Ubuzima yagize icyo asaba Abanyarwanda

Next Story

Inkuba yakubise Mama anteruye ahita apfa njye ndahuma ! Inkuru y’umuhanzi John iteye agahinda

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop