Advertising

Dorimbogo ntiyemeranya n’abavuga ko urugo ari ijuru rito

01/24/24 11:1 AM

Valentine wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Dorimbogo nyuma yo gukora indirimbo yitwa dore imbogo ndetse yamwitiriwe yavuze ko we atemeranya n’abavuga ko urugo ari ijuru rito kuko we abona ari ihurizo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene kuri shene ya YouTube MIE Empire, uyu mukobwa nibwo yikomye abantu bavuga ko urugo ari ijuru rito, kuko we siko abibona.Uyu mukobwa yavuze ko ubundi urugo rukwiye kuba ishuri, rukaba ihurizo ukwiye kwiga ukamenya uko unyura muri iryo hurizo, rero ngo urugo ntirwagakwiye kwitwa ijuru rito.

 

Yakomeje avuga ko we abona ko mu kwezi kwa buki Aribwo urugo rwagakwiye kwitwa ijuru rito kuko ngo nyuma yaho harubwo umwe muri mwe ahindutse bigahita bisenya bya byishimo mwari mumazemo iminsi.

Uyu mukobwa kandi aherutse kuvuga ko yahamagawe muri RIB agiye kugirwa inama y’ikintu yari amaze iminsi akora harimo gutukana ndetse ko yavuze ko atazongera kubikora kuko yagiriwe inama ko ashobora gufungwa.

Previous Story

Inkuba yakubise Mama anteruye ahita apfa njye ndahuma ! Inkuru y’umuhanzi John iteye agahinda

Next Story

Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yifatanyije n’abarengeje imyaka 40 mu gushimiye H.E Paul Kagame

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop