Inka yafatiwe muri NewYork igiye guhabwa icumbi rishya mu kigo cyita ku nyamaswa cyo muri Newjersy nyuma yo gutoroka ibagiro.
Vincent Fontana wo muri Brookline , yavuze ko iyi nka yasimbutse imodoka izijyanye ku ibagiro bakayihiga bakayibura ngo bayisubize mu modoka bikarangira bayibuze.
Amakuru yitoroka ry’iyi nka yageze kuri Marck Stulla ufite ikigo cyita ku nyamaswa cyitwa Skylands Animals Sanctuary muri Newjersy, asaba guhabwa iyo nka akayitaho aho kujya kuyibaga kandi yamaze gutoroka.
Uwari ugiye kuyibaga yarabyanze ariko bakomeza kumwinginga ageraho arabyemera nk’uko amakuru akomeza atangazwa.