Lipsticks ni kimwe mu bikoresho byifashishwa n’abakobwa benshi mu gushaka ubwiza, ndetse biragoye kubona umukobwa cyangwa umugore utayikoresha kuri iyi Si kuko n’abadakoresha izitukura bakoresha izoroshya iminwa.
Ibibi bya Lipsticks abakobwa benshi batazi kandi baziko baba bari kwisiga utuntu twiza.
Gusa hari zimwe mu ngaruka zo gukoresha cyane izi lipstick abantu benshi batazi.
Izi lipsticks zikuraho umwimerere w’umunwa w’umukobwa, iminwa ye iragenda igahindura ibara wajya umubona atazisize ukabona ntuzi uko ameze, gusa bino biba iyo azisiga kenshi gashoboka cyangwa ugakoresha izataye ubuziranenge.
Iminwa y’umukobwa itangira kujya yumakara rimwe na rimwe igasaduka, ibi biba iyo wimenyereje bimwe byoroshya iminwa, rero iyo ubibuze iminwa yawe itangira kumagara bikagusaba ko ushyiraho na gikotori, ndetse ubona ko abantu bazikoresha akenshi biba bibasaba guhizaho.
Hari lipstick zitera areriji : rimwe na rimwe hari lipstick ushobora kwisiga zikagutera areriji bitewe n’imiterere y’umubiri wawe, abo bikunze kubaho akenshi babyimba iminwa, abandi bakocyerwa.
Lipstick zimwe na zimwe zitera indwara zishobora no kuvamo kanseri : ariya mavuza aba akoze mu bintu byinshi bitandukanye ndetse ubona ko rimwe na rimwe hari abayanyunguta nabi bakaba bayamira, uko agenda aba menshi mu mubiri bishobora kugutera indwara zitazwi. Cyane cyane hari n’abahungu bakunda gusomana n’abakobwa bazisize rimwe na rimwe nabo bakazimira, nabo uko ziba nyinshi zishobora kubatera indwara.